RFL
Kigali

Rwamagana: Imiryango 374 harimo iyabanye mu buryo butemewe n'amategeko kubera Covid-19 yasezeranye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/09/2022 15:14
0


Mu cyumweru gishize ariki ya 25 Nzeri 2022 ni bwo hasojwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire mu muhango wabereye mu murenge wa Muyumbu. Ibikorwa byakozwe mu bukangurambaga bwamaze iminsi irindwi harimo gusezeranya imiryango yabanaga ku buryo butemewe n'amategeko.



Imiryango 50 yo mu murenge wa Muyumbu niyo yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko ariko iki gikorwa cyabereye mu mirenge yose, ku buryo mu minsi irindwi ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hasezeranye, imiryango  374 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

Abasesezanye harimo ingeri zose abari mu myaka y'izabukuru, ibikwerere n'amajigija ariko umubare munini w'abasezeranye aho Umunyamakuru wa InyaRwanda.com yageze mu mirenge ya Fumbwe na Muyumbu abenshi ni abakiri bato, bishyingiye mu gihe cya Covid-19 cyane cyane igihe cya "Guma mu rugo".

Bavuga ko bahisemo kubana kubera ko ibikorwa byo gusezerana byari byagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyari giteye inkeke bitewe n'umubare munini w'abayanduraga. Leta yagiye ishyiraho ingamba zo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 imwe mu ngamba zatumye ubwandu bwayo bugabanuka ni ugusubika  ibirori bihuza abantu benshi harimo ubukwe n'imihango yose ijyanye nabwo.

Dusenge Gratien yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma y'imyaka ibiri abana n'umugore kubera ko ubwandu bwa Covid-19 bwageze mu Rwanda barateguye ubukwe n'amatariki buzaberaho, akavuga ko bamaze kumenya ko ubukwe butazaba bagahitamo kubana badasezeranye.

Ati" Twabanye tudasezeranye kubera Covid-19 yaje twarateguye ubukwe ariko kubera ko butabaye kubera guma mu rugo twahisemo kubana tudasezeranye."

Dusenge arakomeza avuga uko bagize amahirwe yo gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko. Agira ati "Turashimira ubuyobozi bw'akarere n'intara kubera ibikorwa badukoreye, ubundi iyo udasezeranye n'umuntu mudasezeranye hari byinshi muhomba,ubu tugiye gukorera hamwe twuzuzanye kuko umugore agiye kumva ko ari mu rugo afitemo uburenganzira bitume nawe dufatanya kuruteza imbere."

Ishimwe Aline utuye mu kagari ka Sasabirago, mu murenge wa Fumbwe, yasezeranye ubwo hatangazwa ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye kuwa mbere Tariki ya 19 Nzeri 2022 yavuze ko yishimiye gusezerana mu buryo bwemewe n'amategeko nyuma y'umwaka n'igice abanye n'umugaba badakoze ubukwe kubera Covid-19.

Yagize Ati"Icyemezo cyo gusezerana nitwe twagifashe Twumvise ko ku murenge barimo kwandika abashaka gutera igikumwe, twahise twiyandikisha kuko twabyifuje tutarabana ariko kubera Covid-19. Twabanye tudasezeranye bitewe  bahagaritse ibijyanye n'ubukwe twari twiteguye kujya ku murenge. Kubana tudasezeranye twabyumvikanyeho kuko twabonana bizatinda ariko turashimira ubuyobozi ko budufashije tukaba dusezeranye ."

Mutoni Jeanne, umuyobozi wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga ubukangurambaga bugamije kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye muri ako karere yasabye abasesezanye gukundana kandi hagashyirwa hamwe bagafatanya kurera neza abana babo.

Yagize ati "Turashimira imiryango yasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko,abatarasezeranye nabo tukabasaba gusezerana byemewe n'amategeko. Aba basezeranye  turabasaba gukundana, umugabo akwiye kwishimira kuvuga  ko  umugore we aruta bose n'umugore akavuga ko umugabo we abaruta bose, ubundi muharanire gushyira hamwe, mwubake umuryango ushoboye kandi utekanye utarangwamo amakimbirane. Ababyeyi mwese  muranasabwa kurera abana neza mu ndangagaciro z'igihugu cyacu ."

Uretse gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko mu cyumweru cyahariwe ihame ry'uburinganire hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira ibyiciro bitandukanye birimo abikorera kumva neza ihame ry'uburinganire banasabwa uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina, abangavu batewe inda bavuye mu ishuri nabo barisubijwemo. Handitswe mu bitabo by'irangamimerere abana 2032 batari banditswe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND