RFL
Kigali

Kenya: Humble Jizzo yanyuze mu buribwe ubwo yakuraga mu gutwi igisimba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2022 12:11
0


Umuhanzi Manzi James wamamaye mu muziki ku izina rya ‘Humble Jizzo’ wo mu itsinda rya Urban Boys, yanyuze mu buribwe bukomeye ubwo yakuraga igisimba mu gutwi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Nzeri 2022.



Humble yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza igisimba cyari cyagiye mu gutwi, avuga ko yanyuze mu buribwe bigoye buri wese kwiyumvisha.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Indahiro’, ‘Umwanzuro’ n’izindi yabwiye InyaRwanda ko ahagana saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yumvise ikintu kigenda mu gutwi kwe kw’ibumoso, arabyuka atangira gukubitaho anashyiramo amazi macye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Avuga ko iki gisimba ‘cyazengurukaga mu gutwi’, ari nayo mpamvu yumva ugutwi kumeze nk’ukwaremeye.

Humble uri kubarizwa muri Kenya n’umuryango we, avuga ko yagiye mu bwogero agerageza gushyira amazi mu gutwi ntibyagira icyo bihinduraho.

Avuga ko uburibwe bwari ku kigero cyo hejuru kandi ‘yumvaga ikintu kigenda mu gutwi’, ariko atabasha kugikoraho.

Muri we yatekerezaga ko ari agasimba gato nk’ikimonyo. Humble avuga ko yitabaje umugore we Amy Blauman. Ati “Umugore wanjye arabizi mutabaza iyo bikomeye. Numvaga ndibwa ariko ntabasha kugikoraho. Ni we wamfashije kugira ngo kibashe kuvamo.”

Umugore we yahise atangira gushakisha ku rubuga rwa Google icyo umuntu yakora igihe yaba ahuye n’ikibazo nk’iki.

Ibi umugore yabikoze ari nako bitegura kujya kureba umuganga. Humble Jizzo avuga ko Google ari urubuga rwizewe, buri wese akwiye kwifashisha igihe agize icyo akeneye-Aravuga ibi ashingiye ku butabazi bw’ibanze rwamuhaye.

Ibyo umugore yabonye kuri Google, birimo gushyira amavuta y’ubuto (Niba ariko iwanyu mubwita) mu gutwi.

Iyo nyandiko kuri internet, yavugaga gushyira ayo mavuta mu gutwi, hanyuma ukaryama, igice cy’umusaya uriho ugutwi kikagera hejuru (Nko kwisengura inkokora), ayo mavuta yashokeye mu gutwi hanyuma umugore we abasha gukuramo icyo gisimba.

Humble avuga ko bitari byoroshye kugira ngo iki gisimba gisohoke. Yavuze ko we n’umugore we batunguwe n’uburyo ‘icyo gisimba cyanganaga.

Ashima umugore we wamufashije, no kuba yatekereje kwifashisha amavuta kugira ngo iki gisimba kibashe gusohoka mu gutwi cyari kimazemo umwanya munini.

Uyu muhanzi yavuze ko ubu agiye gukomeza kureba niba nta gisigazwa nk’ukuguru cyangwa se ibaba by’iki gisimba cyasize mu mutwi.

Humble avuga ko yari afite ubwoba, yibaza ukuntu azongera kumva umuziki igihe ugutwi kwe kwaba kugize ikibazo. 

Amashimwe ni yose kuri Humble Jizzo nyuma y’uko igisimba cyari mu gutwi kwe kivuyemo 

Humble Jizzo yashimye umugore we wamubaye hafi akabasha gushakisha uko iki gisimba cyavamo 

Humble yavuze ko yari yatangiye guhangayika-Avuga yemeye ko Google ifite igisubizo cya buri kimwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND