RFL
Kigali

Amagambo 10 abakobwa n’abagore bishimira guhora bumva

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/09/2022 12:28
0


Menya amagambo meza y'urukundo agera ku 10 abakobwa n'abagore bishimira guhora bumva, bayabwiwe n'abakunzi babo.



Hari ibintu byinshi bitandukanye abakobwa n’abagore bishimira kumva bivuzwe n’abakunzi babo, nta gushidikanya bumva bakunzwe kandi ari ab’ab’agaciro bikaba byanatuma bazamura urugero rw’urukundo bafitiye abo bakundana, ndetse no kurekana kwabo bikaba bigoye.

Dore amwe muri ayo magombo abakobwa n'abagore bishimira kumva buri gihe:

1. Ndagukunda

Iri jambo ni umusemburo utuma abakundanye biyumvanamo birenze. Umugore ntajya arambirwa kuryumva n’iyo warimubwira igihe cye cyose, mbese kuri we rimushimisha kuruta ibindi byose kuburyo utarimubwiye n’ibyo wamuhaga ucyeka ko bimushimisha wabireka. Ugukomera kuri iri jambo ni ntagereranwa.

2. Ndabikora

Iri ni ijambo ritera akanyamuneza, rikomeye kandi rigaragaza ubucuti bukomeye aho umugabo asezeranya umugore we gukora icyo amusabye cyangwa amwifujeho.

3. Ese wakunda? Tuzashyingiranwe?

Umugore cyangwa umukobwa akundanye igihe kinini, aba ategereje n’amatsiko umunsi umugabo we azamubaza ibi kuko niho yizera ko ibyo barimo atari imikino.

4. “Uri mwiza”

Kuko umukobwa biba byaramutwaye imyaka n’imyaka ngo agire ubwiza karemano bw’imbere, bikamutwara imyaka myinshi yita ku mubiri we, agatakaza amasaha atabarika aho atunganyiriza umusatsi, igihe kinini imbere ye, indorerwamo, amafaranga menshi agura mukorogo ndetse n’imyambaro, biramushimisha bihambaye iyo umugabo we abibonye akanashima umuhate yakoresheje amubwira atyo.

5. Mbabarira

Biragorana ko umugabo asaba imbabazi, abagabo benshi gusaba imbabazi birabagora kuburyo bumva baba bagayitse ariko bishimira gusaba imbabazi abakunzi babo, akenshi abagore cyangwa abakobwa bahora bategereje ko basabwa imbabazi mugihe hari ikosa ryabaye.

6. Nshobora kugusohokana?

Umugore cyangwa umukobwa yishimira ko bamusohokana, igihe umugabo we abiteguye kandi bikaba byiza kurushaho iyo ari umugabo wabitekereje umukunzi we atabimusabye.

7. Ndagukumbuye

Umugore cyangwa umukobwa akunda iri jambo kuko rituma yizera ko umugabo akimutekereza, ndetse anifuza kumubona. Byoroshya umutima we igihe yumva ko umugabo we acyeneye bya nyabyo kuba aho amubona neza.

8. Urakoze mukunzi

Abagore cyangwa abakobwa benshi bumva badashimirwa, cyo kimwe n’abagabo babo babafata nk’ibisanzwe ndetse bakabona nta mpamvu yo kubashimira kubyo bagombaga gukora. Mugabo jya ushimira umugore wawe igihe yagutekeye, aguhanaguriye inkweto, akwandikiye ubutumwa kuko bituma agira umuhate mubyo akora, ibi bikaba ari utumenyetso tugaragaza ko umukunda bigatuma amwenyura.

9. Ni iby’agaciro kuba ngufite

Aya magambo yerekana umumaro umugore cyangwa umukobwa imbere y’umugabo we.

10. Uyu ni umugore wanjye

Mugabo, uri mu bandi gira uti “umugore wanjye/umukunzi wanjye”, ibi byongera umutuzo mu mutima. Umugore ashengurwa n’uko umugabo we atewe isoni no kuvuga mu bandi ko uwo bari kumwe ari umugore we, bityo umugore akumva adatuje igihe umugabo we ahishe icyo aricyo mu buzima bwe akanahitamo kuvuga izina rye gusa adashyizeho icyo aricyo kuri we.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND