RFL
Kigali

Ubwinshi bw'amakosa ya Harry Maguire bwatangiye kumushyira mu mwijima

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/09/2022 11:35
0


Kapiteni wa Manchester United akaba na Myugariro w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, akomeje kwibazwaho na benshi bamucyekagaho ubuhanga ariko akaba akomeje kubatenguha.



Harry Maguire w'imyaka 29 y'amavuko akomeje gusiga amateka mabi kuri buri mukino akinnye, haba mu ikipe y'igihugu ndetse no muri Manchester United abereye Kapiteni. Mu ijoro ryatambutse ubwo u Bwongereza bwanganyaga n'Ubudage,  Harry Maguire yongeye gukora ikosa riganisha ku gitego.

Ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye ku munota wa 49, Harry Maguire yashatse gutanga umupira kwa Luke Shaw ariko ntibyakunda, umupira awihera Musiala wahise amusanganira agana mu izamu bituma Harry Maguire amutega, batanga Penariti yavuyemo igitego cya mbere cy'Ubudage. Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganya ibtego 3-3, gusa inkuru ikomeza kuba Harry Maguire.

Harry Maguire ubwo yategaga Musiala mu rubuga rw'amahina 

Harry Maguire ubura sanimetero 6 ngo agire metero 2, yageze muri Manchester United mu 2019 avuye mu ikipe ya Leicester city. Icyo gihe yari umukinnyi uri mu bihe byiza, ndetse no mu Ikipe y'igihugu yari myugariro ngenderwaho.

Uko iminsi yagendaga itambuka niko Harry Maguire yagumye gutakarizwa icyizere n'abafana ba Manchester United bamushinja kubatsindisha, ariko abandi bakavuga ko ikibazo ari ikipe kuko Maguire agera mu ikipe y'igihugu akitwara neza.

Mu ntangiriro za shampiyona 2022-23 Erik Ten Hag wari ugifata Manchester United, yaje gufata umwanzuro wo kwicaza Maguire nyuma y'imikino 2 Manchester United yari imaze gutsindwa. Ibi byatumye Manchester United itsinda imikino 3 yikurikiranya, ndetse bisa n’aho bishyize iherezo kuri Maguire wagombaga kwemera kwicara ku intebe.

Ikibazo cy'ibitego n'amakosa ya hato na hato, ubu byimukiye mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza aho ku mugoroba n'abafana batangiye kuvuga ko Harry Maguire batamushaka, mu ikipe izajya muri Qatar mu mikino y'igikombe cy'Isi.

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, Gareth Southgete ntabwo yorohewe n'amahitamo akora y'abakinnyi abenshi bavuga ko nakomeza gukoresha bamwe mu bakinnyi badahagaze neza barimo Harry Maguire, ashobora kuzava mu mikino y'igikombe cy'Isi nabi. Abafana ku mugoroba basabaga ko Southgate yatangira gukoresha ndetse no guha umwanya abari ba myugariro, barimo Fikayo Tomori myugariro wa Ac Milan.

Rio Ferdinand umunyabigwi w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza aganira na Dailymail, yibajije impamvu Fikayo Tomori adahabwa umwanya mu ikipe y'igihugu. Yagize ati " Tomori yegukanye shampiyona y'Ubutariyani, yakinnye neza kandi yari umukinnyi w'umuhanga ufite ubwenge mu kibuga muri icyo gihe, ariko nta n’ubwo yahabwa umwanya muto mu ikipe y'igihugu."

Ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imaze imikino 6 idatsinda, ndetse umukino banganyijemo n'Ubudage niwo wa nyuma bari bakinnye kugera igikombe cy'Isi gitangiye mu Ugushyingo.

Maguire imigirire ye ntabwo yakirwa neza n'abafana be

Maguire ubu ntakibona umwanya ubanza mu kibuga mu ikipe ya Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND