RFL
Kigali

Bruce Melodie uri kubarizwa mu Buhinde bamushyizeho ‘Tatoo’ zigaragaza abakobwa be-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2022 11:01
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie, yamaze gushyirwaho ‘Tatoo’ zigaragaza abakobwa be babiri.



Uyu muhanzi kuva yashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘A laise’ yakoranye na Innos’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari kubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde.

Zimwe muri gahunda zamujyanye muri iki gihugu, harimo no gushyirisha ku kaboko ibishushanyo bizwi nka ‘Tatoo’ bigaragaza abakobwa be babiri.

Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi azava mu Buhinde yerekeza mu Bwongereza.

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, uyu muhanzi yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yishimiye gushyirwaho izi ‘Tatoo’ zigaragaza abana be.

Bigaragara ko yazishyizweho n’umuhinde ukoresha izina rya tantra_tattoo_chennai kuri Instagram. Asobanura ko amaze imyaka 11 ari muri aka kazi, kandi aranabyigisha.

Yanditse kuri Instagram akurikirwaho n’abantu ibihumbi 15, ashima Bruce Melodie ku bwo kumugana. Ati “Wakoze kuza mu rugo nshuti.”

Tariki 12 Gicurasi 2015 nibwo Bruce Melodie yibarutse imfura ye y’umukobwa yise Itahiwacu Britta. Ni mu gihe ku wa 25 Ukwakira 2019, ari bwo yibarutse umwana w’umukobwa wa kabiri.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye. 

Yegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya munani (PGGSS8), yanahatanye mu irushanwa rikomeye ry’abanyempano 'Coke Studio'.

Aherutse gukorera ibitaramo bibiri bikomeye mu gihugu cy’u Burundi, aho yavuye ashyira ahagaragara indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Urabinyegeza’.


 

Bruce Melodie yashyize ku kuboko ‘Tatoo’ zigaragaza abakobwa be 

Ibyishimo ni byose kuri Bruce Melodie- Yananditseho ijambo ‘Pride’ bisobanuye ishema



Bruce Melodie n’umuhinde wamufashije gushyiraho ‘Tatoo’ ku kuboko


 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘A L’AISE’

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND