Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie, yamaze gushyirwaho ‘Tatoo’ zigaragaza abakobwa be babiri.
Uyu muhanzi kuva yashyira
ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘A laise’ yakoranye na Innos’B wo muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari kubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde.
Zimwe muri gahunda
zamujyanye muri iki gihugu, harimo no gushyirisha ku kaboko ibishushanyo bizwi
nka ‘Tatoo’ bigaragaza abakobwa be babiri.
Hari amakuru avuga ko uyu
muhanzi azava mu Buhinde yerekeza mu Bwongereza.
Kuva mu ijoro ryo kuri
uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, uyu muhanzi yifashishije konti ye ya Instagram
yagaragaje ko yishimiye gushyirwaho izi ‘Tatoo’ zigaragaza abana be.
Bigaragara ko
yazishyizweho n’umuhinde ukoresha izina rya tantra_tattoo_chennai kuri Instagram.
Asobanura ko amaze imyaka 11 ari muri aka kazi, kandi aranabyigisha.
Yanditse kuri Instagram
akurikirwaho n’abantu ibihumbi 15, ashima Bruce Melodie ku bwo kumugana. Ati “Wakoze
kuza mu rugo nshuti.”
Tariki 12 Gicurasi 2015
nibwo Bruce Melodie yibarutse imfura ye y’umukobwa yise Itahiwacu
Britta. Ni mu gihe ku wa 25 Ukwakira 2019, ari bwo yibarutse umwana w’umukobwa
wa kabiri.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye.
Yegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya munani (PGGSS8),
yanahatanye mu irushanwa rikomeye ry’abanyempano 'Coke Studio'.
Aherutse gukorera
ibitaramo bibiri bikomeye mu gihugu cy’u Burundi, aho yavuye ashyira
ahagaragara indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Urabinyegeza’.
Bruce Melodie yashyize ku kuboko ‘Tatoo’ zigaragaza abakobwa be
Ibyishimo ni byose kuri
Bruce Melodie- Yananditseho ijambo ‘Pride’ bisobanuye ishema
Bruce Melodie n’umuhinde
wamufashije gushyiraho ‘Tatoo’ ku kuboko
TANGA IGITECYEREZO