RFL
Kigali

Kambe, Khalifan na Hervis Beatz bahuriye mu ndirimbo bise ‘Kwama’-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2022 9:55
0


Umuhanzi wasoreje amasomo mu gihugu cy’u Bwongereza mu bucuruzi, yafatanije n’abarimo Khalifan na Hervis Beatz bashyira hanze indirimbo ibyinitse bise ‘Kwama’.



Nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Trust me’, yakoze indi yise ‘Kwama’ irimo ubutumwa bw’urukundo ariko na none ikoze mu buryo bunoze cyane kubazi kubyina.

Umuhanzi Kambe yafatanije n’umuraperi Khalifan n’umuhanzi, umushabitsi n’umu Producer Hervis Beatz bakora indirimbo. Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na we yagize ati:”Nkunda umuziki yaba gufasha abawukora nanjye ubwanjye ndashoboye kandi mushonje muhishiwe.”

Kambe mu busanzwe ni umunyamuziki uwurabyemo watangiye kuwukora mu mwaka wa 2010, akaba yaranashinze inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z’abahanzi ya Kambeland Music na Toll Music yakoreragamo abarimo Mukadaff.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu cy’u Rwanda, aza kujya gukomereza Kaminuza mu Bwongereza aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry’Ubucuruzi. Yagiye akora ibikorwa bitandukanye mu muziki n’ubu aracyakomeje.Kambe yavuze ko aribwo agitangira nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise 'Kwama'Hervis Beatz wakoranye na KambeKhalifan na we ari mu ndirimbo ya Kwama ya Kambe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND