Umuhanzi wasoreje amasomo mu gihugu cy’u Bwongereza mu bucuruzi, yafatanije n’abarimo Khalifan na Hervis Beatz bashyira hanze indirimbo ibyinitse bise ‘Kwama’.
Nyuma
y’uko yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Trust me’, yakoze indi yise ‘Kwama’ irimo
ubutumwa bw’urukundo ariko na none ikoze mu buryo bunoze cyane kubazi kubyina.
Umuhanzi
Kambe yafatanije n’umuraperi Khalifan n’umuhanzi, umushabitsi n’umu Producer
Hervis Beatz bakora indirimbo. Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na we yagize ati:”Nkunda
umuziki yaba gufasha abawukora nanjye ubwanjye ndashoboye kandi mushonje muhishiwe.”
Kambe
mu busanzwe ni umunyamuziki uwurabyemo watangiye kuwukora mu mwaka wa 2010, akaba
yaranashinze inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z’abahanzi ya Kambeland
Music na Toll Music yakoreragamo abarimo Mukadaff.
Yize
amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu cy’u Rwanda, aza kujya gukomereza Kaminuza mu
Bwongereza aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry’Ubucuruzi. Yagiye akora
ibikorwa bitandukanye mu muziki n’ubu aracyakomeje.
TANGA IGITECYEREZO