Shakira na Gerard Pique n’ubu ntibashobora kwicarana, kurebana mu maso ni inzozi yewe no mu bikorwa byo gufatanya kurera.
Ibi
bikaba byaragaragaye ubwo aba bombi bahuriraga mu mukino wa Baseball w’umwana, buri umwe akicara ukwe.
Hari mu mujyi wa Barcelona, ahabereye umukino w’umuhungu w’imfura yabo Milan. Gerard yari kumwe na nyina, mu gihe Shakira yari kumwe n’inshuti ze na nyina umubyara.
Amakuru
dukesha TMZ ni uko aba bombi batigeza banarebana mu maso, kugeza umukino usojwe umwana
ari kubasezera.
Nta minsi ishize kandi Shakira agiranye ikiganiro na Elle, aho yanatagaje ko yatewe agahinda gakomeye n’ibyabaye kugeza n’ubu bikimugiraho ingaruka we n’abana, mu gihe Gerard Pique we ari mu munyenga w’urukundo na Clara Chia Marti bakomeza kugenda basohokana ahantu hatandukanye.
TANGA IGITECYEREZO