RFL
Kigali

Shakira na Gerard bashyigikiye umuhungu wabo mu mukino wasojwe ntawurebye undi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2022 9:35
0


Shakira na Gerard Pique n’ubu ntibashobora kwicarana, kurebana mu maso ni inzozi yewe no mu bikorwa byo gufatanya kurera.



Ibi bikaba byaragaragaye ubwo aba bombi bahuriraga mu mukino wa Baseball w’umwana, buri umwe akicara ukwe.

Hari mu mujyi wa Barcelona, ahabereye umukino w’umuhungu w’imfura yabo Milan. Gerard yari kumwe na nyina, mu gihe Shakira yari kumwe n’inshuti ze na nyina umubyara.

Amakuru dukesha TMZ ni uko aba bombi batigeza banarebana mu maso, kugeza umukino usojwe umwana ari kubasezera.

Nta minsi ishize kandi Shakira agiranye ikiganiro na Elle, aho yanatagaje ko yatewe agahinda gakomeye n’ibyabaye kugeza n’ubu bikimugiraho ingaruka we n’abana, mu gihe Gerard Pique we ari mu munyenga w’urukundo na Clara Chia Marti bakomeza kugenda basohokana ahantu hatandukanye.

Ubwo Shakira yahuraga n’uwahoze ari umugabo we ku mukino buri umwe yari ukweGerard yari kumwe na nyina umubyaraGerard yari yambaye ibyiganjemo umukara n’ikote ry'ikoboyiHarimo intera ndende hagati yaboShakira hari n’ubwo yagaragaye yigunze wenyineShakira yari yarebanye umukino n’inshuti ze na nyina umubyaraAha Pique yari kumwe n'umwana we muto ShasaUko Shakira na Gerard bari bameze mbere yo gutandukana

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND