Zlatan ibramovic, umukinnyi wumunyasuede usanzwe ukinira Ac Milan agiye kugaragara muri film y’abafaransa yitwa Asterix & Obelix, izasohoka mu kwa kabiri 2023.
Umukinnyi wa Ac
Milan w’imyaka 40 n’uburebure bwa 1.95m wambara nimero 11, Zlatan Ibramovic ubushaka
icyatuma avugwa buri munsi, nyuma y’uko amaze igihe kinini mu mvune yashatse ikindi
gituma avugwa ndetse akaninjiza amafaranga ahitamo kujya gukina muri filime
y’abafaransa yitwa Asterix & Obelix, iyobowe n'umugabo witwa Guillaume Canet. Mu mashusho matoya yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga harimo Instagram, Twiter
ndetse n’izindi, agaragara akina akina muri iyi filme. Iyi filime yitwa Asterix
& Obelix, Zlatan azayikinamo yitwa Caius Antivirus ndetse akazakina ari umutware w’abasirikare ba
Roma, aho n’ubundi azaba ari gukoresha ubumenyi yari asanganywe muri karate. Uyu
mukinnyi yatangaje ko azava mu mupira burundu amasezerano ye yasinyanye na Ac milan y’umwaka umwe narangira. Usibye Zlatan Ibramovic ugaragaye muri
filime, hari n’abandi bakinnyi b'umupira w’amaguru bagaragaye mu yandi ma filime harimo
nka Ronaldinho wakinnye mu yitwa kick boxer, Neymar wakinnye mu yitwa XXX
:return of xander cage, Zidane muri 2008
yakinnye mu yitwa Asterix at
the Olympic Games ndetse hari n’abandi bakinnyi benshi bagiye bagaragara
mu mafilime.
Ibramovic ukinira Ac Milan usibye ko ubu yavunitse.
Yanditswe na Niyonyungu Aloys-Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO