RFL
Kigali

“Amarira y’urukundo rwanjye yanditse ko nkukunda kandi ko nzahora nkukunda”

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/09/2022 8:00
0


Uretse inzandiko z’ubu, n’abahanga bo mu kinyejana cya mbere baranditse kandi bandika ku rukundo. Urukundo rufite amateka yihariye. Ntabwo wabona icyo uhereza umukunzi wawe maze ngo gisimbure urwo umukunda. Maze mu ijoro rimwe , uwabaswe n’inganzo y’urukundo kuwo yikundiye arabyuka arandika ati “Amarira y’urukundo rwanjye yanditse ko nk



Urukundo akunda uwo yihebeye yemeje ko nta kintu na kimwe cyo kuri iyi si byangana. Umugabo umaze imyaka irenga 20 ashakanye n’umugore we, ntiyigeze ahwema kumwereka urukundo, ntabwo yigeza atuza kumwereka ko amukunda cyane, ntabwo amarira y’ibyishimo yabo bombi yigeze ahagarara kumanuka ku matama yabo.

Abazi urukundo baruziho kutihishira, urukundo ntabwo rutanga agahenge. Umusore wakunze umukobwa, yakora urugendo rw’ibirometero ajya kumureba. Umusore wakunze umukobwa yamuha nawe ubwe. Ibyo bigaragaza ko urukundo rutagereranywa.

Maze uwo mugabo wabaswe n’urukundo rw’umwamikazi bashakanye mu myaka 20 yose, irangiye, arabyuka yandikira ururabo rwe  ati:” Hey Beautiful (Mwiza), nizeye ko umeze neza cyane kandi ko ukomeye cyane. Nzi neza ko ijoro ryawe riri kugenda neza, gusa njye ibitotsi ntabwo byamfashe ku maso kuko ari wowe wangumye mu ntekerezo.

Uri urukundo rwanjye,

Uri ubuzima bwanjye,

Uri umwuka mpumeka,

Uri roho yanjye ,

Uri ibyishimo byanjye ,

Uri ibyo nkenera byose,

Uri umucyowanjye ,

Uri umwijima wanjye ,

Uri inyenyeri zanjye za nijoro,

Uri ubuzima bwanjye,

Ni wowe utuma mbona impamvu yo gukora buri kimwe muri ubu buzima ndimo kuri iyi isi.

Uri imbaraga zanjye ndetse ni wowe mutima wanjye.

Mwamikazi y’ubuzima bwanjye , ni wowe munezero nigeze mbona , ni wowe uri isanzure ryanjye, umwuka wanjye wabura ngahwera ndamutse nkubuze n’umunota umwe. Ese ngire nte ko ngutekereje nagukabakaba nkakubura ? Dore amarira niyo yanditse ko nkukunda , ese njye nahera he mbihakana? Urukundo rwawe nibwo buzima bwanjye. Ndagukunda cyane”.

Ubusanzwe kwereka umuntu ko umukunda ntabwo bisaba byinshi. Urukundo iteka rushaka aho guca. Niba nawe ufite uwo wihebeye , ujye ubyuka mu bicuku by’ijoro umubwire ko ari mwiza, umubwire ko umukunda , umubwire ko utabaho utamufite, umubwire ko ari ukundo rwawe, kandi wirinde kubimubwira umushuka cyangwa wishuka. Gukunda ntabwo bisaba ibya mirenge. Iyi nkuru yakorewe abakundana by’umwihariko abatari kumwe kubw’impamvu zumvikana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND