RFL
Kigali

Kirehe: Musanabera arinubira indangamuntu igaragaza ko afite imyaka 121 kandi afite 26

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/09/2022 15:02
1


Musanabera Hadidja utuye mu kagari ka Nganda, mu murenge wa Musaza, avuga ko indangamuntu ye igaragaza ko yavutse mu 1901, akaba yinubira imyaka yahawe imubangamira mu gusaba serivisi zirimo ubwisungane mu kwivuza.



Uyu mukobwa uvuga ko yabyaye, yemeza ko adashobora guhabwa icyiciro cy'ubudehe ndetse we n'umwana we ntibashobora guhabwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santa) kubera iyo Ndangamuntu kuko imyaka iriho ihabanye cyane n'igihe yavukiye.

Musanabera Hadidja avuga ko yagerageje kugana inzego z'ubuyobozi kugira ngo afashwe guhindurirwa imyaka idahuye n'igihe yavukiye. Nk'uko byanditse ku ndangamuntu ye, bigaragara ko yakabaye afite imyaka 121 y'amavuko, nyamara yivugira ko yavutse mu 1996, ibisobanuye ko afite imyaka 26.

Ati"Ikibazo cy'uko banshyiriyeho imyaka myinshi mu ndangamuntu yanjye, nakigejeje ku Kagari nabo banyohereza ku Murenge. Nagezeyo bansaba ko nzana ifishi yo kwa muganga cyangwa iyo nabatirijweho ariko ndabibura."

Musanabera akomeza avuga ko we n'umwana yabyaye, imyaka iri mu indangamuntu ye yababereye ikibazo gikomeye ku buryo nta serivisi isaba kuba ufite indangamuntu bashobora kubona.

Ati: "Ikibazo mfite ntabwo nabona uko mpabwa icyiciro cy'ubudehe njye n'umwana wanjye, kubera ko iyo barebye imyaka iri ku irangamuntu, ubu njye n'umwana ntidushobora kwivuza."

Sikubwabo Elyse, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Musaza, aganira na InyaRwanda.com, yemeje ko muri uwo Murenge hagaragara abantu benshi batunze indangamuntu zirimo amakosa arengereye ku buryo hari abana bafite imyaka itarenga 22, ariko bakaba bafite indangamuntu yanditseho ko bafite imyaka irenga 100. 

Ati" Ni byo uwo muntu afite indangamuntu irimo amakosa ndetse hari undi numva nawe ufite icyo kibazo aho usanga hari umwana wavutse nko mu 2000 ariko ugasanga igaragaza ko afite imyaka nk'iriya irenga 100. Hari ahandi usanga harakozwe amakosa ugasanga umugabo yanditswe ku muntu batashakanye kandi nawe afite uwo bashakanye."

Sikubwabo yizeza abaturage bafite ibibazo mu irangamimerere ko bagiye kubishakira umuti. Ati" Mu Murenge dufite komite ishinzwe gukemura ibibazo byugarije abaturage twifashisha komite ishinzwe gukemura ibibazo by'irangamirere". 

"Ubutumwa duha abaturage ni uko igihe tuzabatumaho tubasabye kuzitabira ubundi tugasuzuma ibibazo by'abaturage bafite ibibazo mu irangamimerere, ubundi tukazabikorera raporo tukayijyana ku mushinga w'indangamuntu".

Uyu mukozi ushinzwe irangamimerere (Etat civile) yabwiye InyaRwanda.com ko kuba Musabera Hadidja bigaragara ko yavutse mu 1901 bidashoboka kwandikisha umwana we mu gitabo cy'irangamimerere kuko umukecuru w'imyaka 100 kuzamura ntabwo abo akibyara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kim1 year ago
    Ahubwo agira Imana ko batamutumye indangamuntu yababyeyi be bitabye Imana. Gosh these people May God just bless them! They are very rude……It’s sad though! We all make mistakes but don’t stand on your mistakes like you are a God! ID services are really bad! But don’t forget that you are ruining some people’s lives





Inyarwanda BACKGROUND