RFL
Kigali

Christian Family Church International yahaye impamba abanyeshuri mbere y'uko basubira ku ishuri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2022 20:06
0


Itorero Christian Family Church International rikorera ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ryahaye impamba abanyeshuri basuye ku Ishuri kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022.



Ni mu giterane cy'urubyiruko 'Youth Seminar' cyabaye mu kuwa Gatandatu tariki 24 Nzeri cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Umusore azeza inzira ye ate"? Zaburi 119:9. Cyaririmbyemo amakorali y'urubyiruko ari yo Christian Family Church (Mass Choir) ndetse na Sowers Generation Ministry y'i Kamonyi.

Abitabiriye iki giterane babonye umwanya uhagije wo gutambira Imana mu ndirimbo zitandukanye zayobow n'amatsinda twavuze haruguru. Hatanzwe amashimwe y'ibyo Imana yagiye ikora mu bihe bitandukanye, buri umwe ushimye Imana agahita ayitambira afashijwe n'aba baririmbyi.

Pastor Ndayizeye Emmanuel wo muri ADEPR ni umwe mu bakozi b'Imana batanze impanuro n'impamba ku banyeshuri n'urubyiruko rwose muri rusange rwitabiriye iki giterane. Inyigisho ye yitsaga ku nsanganyamatsiko y'iki giterane ivuga ngo "Umusore azeza inzira ye ate". 

Yatangiye avuga ko batoranyije insanganyamatsiko nziza. Yavuze ko uburyo bwafasha umusore kweza inzira ye ari bumwe bwonyine, akaba ari ukuzejesha kwitondera ijambo ry'Imana nkuko byanditse muri Zaburi 119:9. Yashimangiye ko umusore azeza inzira ye "igihe Imana ari yo ashyize imbere. Igihe Imana ariyo muyobozi w'ubuzima bwe".

Yabagiriye inama yabafasha kutayoba mu rugendo bahisemi rugana mu Ijuru, ati "Ikibazo ni uko muri iki gihe hari ibintu byinshi bihamagara abasore, ijwi ry'ibyo bintu rikaruta ijwi y'Imana. Iyo rero ijwi ry'ibindi bintu riruse ijwi ry'Imana, urayoba cyangwa se ugatana".

Pastor Gilles Uwimpaye ukorera umurimo w'Imana muri Christian Family Church International, yavuze ko batekereje gukora iki giterane mu rwego rwo kuramya Imana, kuyihimbaza no kuyishima ko yarinze urubyiruko mu biruhuko. Banakoze ikiganiro cyo kubaha impamba bazajyana ku ishuri.

Yavuze ko intego y'iki giterane yagezweho kuko kitabiriwe ku rugero rwiza ndetse n'abanyeshuri bakishima. Ikindi yishimiye ni uko habayeho umwanya wo gushima Imana ndetse bakaba bari kumwe n'abakozi b'Imana basizwe.

Ati "Twari dufite abakozi b'Imana buje ubwenge bw'Imana [Pastor Ndayizeye Emmanuel na Pastor Uwitonze Piyerine] ku buryo baganirije urubyiruko amagambo y'ubwenge. Usibye n'urubyiruko rwari ruhari, n'ababyeyi bari baherekeje urubyiruko babashije kugira ubutumwa ruka bagenana".


Iki giterane kitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko


Bagize ibihe byiza byo kuramya Imana no kuyihimbaza


Pastor Ndayizeye Emmanuel yahanuye urubyiruko n'abanyeshuri


Pastor Gilles Uwimpaye yavuze ko bateguye iki giterane mu guha impamba abanyeshuri


Uhereye ibumoso: Pastor Gilles Uwimpaye, Pastor Uwitonze Piyerine na Pastor Ndayizeye Emmanuel baganirije abanyeshuri uko bakweza inzira zabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND