RFL
Kigali

Abanye-Congo bigaragambije bashaka gufunga Umujyi wa Goma

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/09/2022 20:16
0


Mu Mujyi wa Goma uherereye mu Ntara ya Kivu ya ruguru, habereye imyigaragambyo bigaragambyo y'abashakaga gufunga Umujyi wa Goma. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022.



Emma Mirova utuye muri uyu mujyi yavuze ko abantu benshi batinye kujya mu mirimo yabo kandi ko mu duce tumwe twa Goma nka Ndosho na Majengo habaye gukozanyaho hagati ya polisi n’urubyiruko rwafunze imihanda.

Umukuru wa Goma we avuga ko ibintu biri mu buryo muri uyu mujyi kandi ko inzego z’umutekano zabujije ibikorwa by’urugomo nk’uko Radio okapi ibivuga.

Umuryango wa gisivile witwa Lutte Pour Le Changement (LUCHA) wari wasabye abatuye Goma kumara iminsi ibiri, guhera kuwa mbere, nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka ‘Ville Morte’.

Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko komiseri mukuru wa polisi akaba n’umukuru w’umujyi wa Goma, Kabeya Makosa François, yohereje amatsinda y’abantu gushishikariza abaturage kujya mu bikorwa byabo nta kibazo.

Mirova yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nawe ari iwe yabonye umuntu uvugira mu ndangururamajwi ahamagararira abaturage kujya mu bikorwa byabo, ku busabe bw’umukuru w’umujyi.

Gusa uyu muturage wa Goma avuga ko hagati mu mujyi wa Goma ibikorwa by’ubucuruzi byinshi bifunze kuva mu gitondo kuwa mbere.Avuga kandi ko amashuri yahise yohereza mu rugo abana bari baje kwiga, mu gihe ababyeyi batari bacye bo bari bahisemo kutohereza abana kwiga.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma kenshi yagiye ihindukamo urugomo n’ubusahuzi.

Mu kwezi kwa Nyakanga (7) imyigaragambyo ikomeye i Goma no mu yindi mijyi nka Butembo yo kwamagana MONUSCO ,yiciwemo abantu bagera kuri 36, nk’uko abategetsi babitangaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND