RFL
Kigali

Bishop Douglas yakoranye indirimbo na Nkomezi na Bonnke yashibutse ku nyigisho ya Apotre Masasu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2022 12:21
0


Bishop Douglas Kigabo agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki dore ko nyuma y'ibyumweru bibiri gusa byari bishize asohoye indirimbo "Reka ndirimbe" yakoranye n'umugore we Sandrine, kuri ubu azanye indi nshya yitwa "Ikibazo" yafatanyije na Mbonigaba Bonnke ndetse na Nkomezi Alex.



Douglas Kigabo azwi cyane muri Rehoboth Ministries yanabereye Umuyobozi Mukuru ndetse n'umwanditsi w'indirimbo. Hejuru y'ibyo ni n'umwanditsi w'Ibitabo, akaba azwi cyane ku gitabo yashyize hanze mu mwaka wa 2015 cyitwa "Tu es Pierre d'Aujourd'hui" [Uri Petero w'iki gihe].

Rehoboth Ministries yavukiye muri Evangelical Restoration church iyoborwa na Apotre Yoshuwa Masasu ari nawe wabaye imbarutso y'igitekerezo cyo gukora indirimbo "Ikibazo".

Iri tsinda rifite amateka akomeye mu muziki wa Gospel, ryamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ku musaraba", "Uri uw'igitangaza", "Habwa ikuzo", "Turi hafi" n'izindi. Ryaje kuva muri Restoration church, rijya muri Wells Salvation Church ari naho Bishop Douglas akorera umurimo w'Imana.

Kuri ubu Bishop Douglas asigaye atuye muri Ethiopia n'umuryango we, gusa aherutse mu Rwanda ari na bwo yakoze iyi ndirimbo "Ikibazo" yaririmbanye n'abaririmbyi b'abahanga, Mbonigaba Bonnke uyobora Trues Promises Ministry na Nkomezi Alex uzwi muri Gisubizo Ministries.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bishop Douglas yatubwiye aho yakuye igitetekezo cyo gukora iyi ndirimbo yise "Ikibazo". Mu magambo ye aragira ati: "Iki ni ikibazo nibajije mpereye mu nyigisho Apotre Masasu yatanze mu giterane cy’imiryango muri Restoration Church Kimisagara muri 2017". 

Yakomeje ati: "Yigishaga ku mirimo ya satani n'uburyo umuvumo uhererekanwa kuva ku babyeyi kugeza ku rubyaro rwabo. Nyuma y'izo nyigisho, naramwegereye musaba ko niba afite aho zanditse yazimpa. Yaje kumpa 'Syalbus' isobanura neza izo nyigisho". 


Bishop Douglas ati "Byanteye gucukumbura cyane Ibyanditswe Byera ngira ngo ndebe imiterere n'imikorere y’umuvumo ndetse nshakisha n'umuti wa byose. Nza gusanga “Umusaraba wa Kristo” ari ho honyine umuntu asanga ingingo imurengera ikamutandukanya n'umurage mubi". 

Yavuze ko aho ariho yakuye iyi ndirimbo ye "Ikibazo" y'iminota 7 n'amasegonda 32. Avuga yayikoze mu kubwira abantu inzira yonyine yo kubohoka. Aragira ati "Ni muri iryo hishurirwa ni bwo nanditse iyi ndirimbo ngira ngo nsangize abantu inzira yonyine yo kubohoka no kugobotorwa mu maboko mabi y’umuvumo".

Nyuma yo kujya gutura hanze y'u Rwanda ku mpamvu z'akazi, Bishop Douglas yanze kwicarana impano ye yo kuririmba, atangira kuririmbira Imana ari kumwe n'umugore we Sandrine mu itsinda bise "Douglas & Sandrine". Baherutse gukorana indirimbo "Ndi ku munara" ndetse banateguza Album ya mbere bise "Reka ndirimbe".


Bishop Douglas avuga ko afite indirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze


Bishop Douglas aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye n'umugore we


Bonnke ari mu baririmbyi b'abahanga mu Rwanda


Nkomezi Alex ari mu baririmbyi bakomeye muri Gisubizo Ministries


Inyigisho ya Apotre Masasu niyo yashibutseho indirimbo "Ikibazo"

REBA HANO INDIRIMBO "IKIBAZO" YA DOUGLAS FT BONNKE & NKOMEZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND