RFL
Kigali

Abanya-Kirehe bagiye kubona isiganwa ry'amagare nyuma y'imyaka 9 ntarihakandagira

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:26/09/2022 11:28
0


Mu mpera z'iki Cyumweru, ibihangange mu mukino w'amagare mu Rwanda bizasiganirwa mu karere ka Kirehe ho mu Ntara y'Iburasirazuba, nyuma y'imyaka 9 yari ishize abahatuye batabona isiganwa.



Nk'uko byemejwe n'ishyirahamwe ry'uyu mukino w'amagare muri Rwanda (FERWACY), i Kirehe hazabera rimwe mu masiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2022, ryahawe izina rya 'Gisaka Race 1st Edition' riteganijwe ku ya 1 Ukwakira 2022.

Gisaka Race yateguwe ku bufatanye bwa FERWACY n'Akarere ka Kirehe, izakinirwa mu mihanda ya Kirehe aho abakinnyi  n'abafana bazizihiriza umunsi ngarukamwaka wo gukunda igihugu, usanzwe uba tariki 1 Ukwakira, ahazirikanwa umunsi ingabo zahoze ari iza RPA zatangirijeho inzira y'urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.


Muri iri siganwa, biteganijwe ko hazitabira amakipe 18, asanzwe arimo 11 y'abanyamuryango ba FERWACY, 3 yo mu cyiciro cya UCI Continentals ndetse n'andi 4 y'abatumirwa, harimo ibyiciro by'abagabo n'abagore mu bakuze n'abatarengeje imyaka 18.

Amakipe azitabira nk'abanyamuryango ni; Benection Club, Fly Cycling, CCA, Kigali CC, Kayonza Young Stars, Karongi, Bugesera CT, Les Amis Sportif, Nyabihu Cycling, Muhazi Cycling Generation na Cine Elmay, mu gihe aya UCI Continental ari Benediction Ignite, May Stars na ProTouch naho ayatumiwe akaba; Musanze Cycling Team, Twin Lakes Academy, Rukali Cycling Team na Impeesa.

Abasiganwa bazagaragara mu mihanda ya Nyakarambi, Cyunuzi na Rusumo, aho abagize icyiciro cy'abagabo bazasiganwa ku ntera ya Kilometero 102,8 naho abo mu byiciro by'abagore n'ingimbi bo bakazanyonga igare ahareshya na Kilometero 87,7.

Abatuye i Kirehe bagiye kwihera ijisho ibirori by'igare nyuma y'imyaka 9 yari ishize nta siganwa rihabera. Ubwo rihaheruka hari kuwa 18 Ugushyingo 2013, hakinwa agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2013, kahagurikiye i Nyabugogo kagasorezwa i Kirehe ku ntera ya Kilometero 129,9, kakegukanwa na  Thomson Jay Robert wo muri Africa y'Epfo.


Thomson Jay ni we uheruka 'Podium' i Kirehe

Agace ka Rwanda Cycling Cup 2022 gaheruka gukinwa ni akahawe izina rya 'Kibugabuga race 2nd Edition' kakiniwe mu Karere ka Bugesera, hagatsinda Manizabayo Eric (Benediction Ignite) mu cyiciro cy'abagabo, Tuyishime Jacqueline (Benediction Club) mu cyiciro cy'abagore, Tuyizere Hashim (Les Amis Sportif) mu ngimbi ndetse na Uwera Aline (Bugesera Cycling Team) mu cyiciro cy'abangavu.


Manizabayo Eric (iburyo) ubwo yatwaraga Kibugabuga race II







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND