RFL
Kigali

Eliud Kipchoge ukomoka muri Kenya yashyizeho agahigo mu kwiruka Kilometero 42

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/09/2022 9:24
0


Eliud Kipchoge wamenyekanye cyane mu kwiruka Marathon ingana na Kilometero 42, yaraye ashyizeho akandi gahigo mu irushanwa ryabereye mu Bubiligi.



Kipchoge umudari Olempike inshuro ebyiri, yaraye yegukanye Berlin Marathon akoresheje amasaha 2 umunota umwe n'amasegonda icyenda. Ni ibihe yakoresheje bituma ashyiraho agahigo gakuraho n'ubundi ako yari yashyizeho mu myaka 4, aho kuri iyi nshuro yakuyeho amasegonda agera kuri 30.

Mu marushwa agera kuri 17 Kipchoge amaze kwitabira, iri siganwa ryabaye irya 15 yegukanye, bivuze ko amarushanwa abiri gusa ariyo atatsinze." Ndishimye cyane bigendeye kuburyo nari niteguye iri rushanwa." Kipchoge aganira n'itangazamakuru. " Ndatekereza ko nihutaga cyane kandi ndabicyesha ikipe dukorana kuko aribo baba bamfashije cyane. Ikintu kintera gukora cyane ahanini ni umuryango wanjye, kandi nkina nshaka kwereka abana bakiri bato ko nabo babishobora. Siporo ihuza abantu kandi ndetse ikabunga, ibi nabyo biri mubitera gukora cyane.”


Kipchoge ubwo yatangiraga kwiruka abenshi bavugaga ko ashobora kwiruka Marathon mu gihe kiri munsi y'amasaha abiri ariko siko byagenze. Mu 2019 mu irushwa ryabereye i Vienna Kipchoge yakoze agahigo ko kwiruka Marathon munsi y'isaha 2, ariko ntabwo ako gahigo kabazwe kuko iri rushanwa ibihe byaryo bitabarwa muri World Record.

Abajijwe niba mu mwaka utaha ashobora kuzashyiraho agahigo gashya, Kipchoge yavuze ko atahita abihamya. Yagize ati" reka ibyo tuzabirebeho nyuma. Nzishima ubwo nzaba nkoze agahigo ko kwiruka Marathon munsi y'amasaha abiri, ariko ubu nishimiye ibyabaye ubundi katurebe ikizakurikiraho.”

Mark Korir nawe ukomoka muri Kenya niwe wabaye uwa 2 arushijwe iminota 4 n'amasegonda 49, Tadu Abate ukomoka muri Ethiopia aza ku mwanya wa 3. Mu bagore, Tigist Assefa ukomoka muri Ethiopia niwe wabaye uwa mbere, akoresheje amasaha 2, iminota 15 n'amasegonda 37.


Eliud Kipchoge w'imyaka 37 ashaka nibura kuzasezera umwuga wo kwirukanka yirutse Marathon amasaha ari munsi y'abiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND