RFL
Kigali

Mukura yaciye amarenga yo kutongera gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/09/2022 8:22
0


Ubuyobozi bwa Mukura victory sports bwatangaje ko bugiye gukoresha abana b'abanyarwanda, baramuka batanze umusaruro bagahagarika gahunda yo gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga.



Kuri iki cyumweru mu Karere ka Huye, habereye inteko rusange ya Mukura victory sports. Ni inteko rusange yagarutse ku buzima bw'ikipe, dore ko Mukura yari imaze iminsi mu bibazo bidatangirwa amakuru agana ku bafana.

Muri iyi nteko rusange ubuyobozi bwa Mukura buranganjwe imbere na Maniraguha Ndamage Jean Damascène, bwavuze ko ubu ikipe ifite gahunda yo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda kandi bakiri bato. Umuyobozi yagize ati " Gahunda dufite ntabwo ari ugukinisha abana b'abanyarwanda gusa, kuko n'abanyamahanga dushobora kubakinisha. Ingufu tuzazishyira mu bana bato b'abanyarwanda batarengeje imyaka 22, mbere yo kujya ku isoko ryo muri Nigeria, Ghana n'ahandi, tuzajya tubanza turebe abanyarwanda. Ntabwo Mukura igiye kumera nka APR FC ngo ntabwo izongera gukoresha abanyamahanga, gusa nabyo bishobora kuzabaho. Bitewe n'umusaruro w'abana tugiye gutangirana, dusanze abana b'abanyarwanda bashoboye dushobora gufata umwanzuro wo kuba aribo dukoresha gusa."

Perezida wa mukura avuga ko nta mukinnyi uri hejuru y'imyaka 22 ukomoka mu Rwanda izongera gusinyisha 

Umuyobozi wa mukura kandi yavuze ko ikipe igiye kongeramo abakinnyi bashya, kuko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA ryari ryabahaye iminsi 5 yo gutegereza nyuma yo kwishyura umutoza Djilali Bahloul. Mukura ubu iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 3 , ikaba imaze gukina imikino 2.

Nyuma y'iminsi 2 gusa, Mukura iraba yemerewe kongeramo abakinnyi kuko FIFA yayihaye uburenganzira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND