RFL
Kigali

Mbappe mu kibatsi cy'urukundo n'umukobwa w’umusitari wari umugabo akihinduza igitsina

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/09/2022 8:37
0


Umukinnyi w'umupira w'amaguru Kylian Mbappe, ari kuvugwa mu rukundo n'umukobwa w'umufaransa akaba n'icyamamarekazi mu by’imideri witwa Ines Rau, wari umugabo nyuma agahinduza igitsina.



Umuhungu wa Wilfried Fayzal na Lamari Mbappe yavutse kuya 20 ukuboza 1998, avukira I Paris mu Bufaransa. Uyu musore Mbappe w'imyaka 23 avuka mu muryango waba siporutifu, kuko se umubyara w’umunyakameruni  ari umutoza w'umupira w'amaguru, mugihe nyina umubyara we yahoze akina umupira w’amaboko (hand ball), kandi anafite murumuna we wakiniye Paris Saint-Germain itarengeje imyaka 12 muri 2018.

Kylian Mbappe yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye harimo nka Miss w’Ubufaransa witwa Alicia Aylies, ndetse n’umunyamideli witwa Rose Bertram gusa ubu siko bimeze.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo mu Butariyani cyitwa Carriere dello sports, Mbappe yagaragaye mu iserukiramuco I connes ari kumwe n'umufaransakazi Rau Ines w'imyaka 32, na nyuma kandi hari amafoto yagaragaye Mbappe ari kumwe n’uyu mukobwa bari mu bwato. 

Mbappe na Ines mu bihe byiza. 

Raul Ines ni umunyamideri wavukiye I paris mu Bufaransa  muri 1990' akaba afite papa we ukomoka muri Algeria naho mama we afite ubwenegihugu 2, ubw’Ubufaransa n’ubwo muri Algeria. Yavutse afite igitsina gabo, gusa ku myaka 16  yahise ahinduza igitsina cye aba umugore agendeye ku munyamideli w’umwongereza witwa Caroline “Tula” Cossey nawe wari warabikoze, kuko niwe wari ikitegererezo cye (Role Model).

Rau Ines ku myaka 18 yabyiniraga abavanzi b’imiziki (Djs) akaba n’inshuti  na David Guetta (umwe mu bavanga imiziki bazwi cyane).  Uyu mukobwa  muri 2017 yagaragaye ku gifuniko cy’ikinyamakuru cyitwa Play boy cyandika kubahinduje ibitsina, yanabaye uwa kabiri ugaragaye kuri icyo kinyamakuru nyuma ya Cossey wari waragaragayeho muri 1991. Uyu mukunzi wa Mbappe ni umunyamideli uzwi cyane  I paris muri iyi myaka.  Inkumi iri mu rukundo na Kylian Mbappe.

Kugeza ubu kuva umupira wabaho, Kylian Mbappe niwe mukinnyi wa kabiri waguzwe amafaranga menshi akaba uwa mbere waguzwe menshi mu bato, ariko kugeza ubu niwe uhembwa menshi kurusha abandi ku isi. Muri 2017 nibwo Mbappe yaguzwe na Paris Saint- Germain, Million 180 z’ama yers(euros) avuye muri Monaco.

Ubuzima ni bwiza n'umukunzi we kuri uyu mukinnyi ukiri muto 


Umwanditsi: Niyonyungu Aloys-Inyarwanda

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND