Kenshi abantu babyibuha kubw’impamvu zitandukanye, gusa hari n’ababasha kuyobora ingano y’umubyibuho wabo binyuze mu kwiyitaho. Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu abantu bamwe babyibushye cyane.
Dufatiye ku muryango World Health Oraganization (WHO),
mu bushakashatsi yakoze muri uyu nwaka wa 2022 ubwo hizihizwaga umunsi w’abantu
babyibushye cyane, byagaragaye ko umubare munini w’abatuy isi wafashwe n’umubyibuho
ukabije, dore ko wavuye kuri Miliyoni 859 mu mwaka wa 1980 ukagera kuri Miliyoni 2.3
muri 2019.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, abantu barenga Biliyoni imwe bahuye n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije, barimo Miliyoni 650 z’abageze mu zabukuru , Miliyoni 340 bari mu kigero cy’ingimbi n’abangavu, Miliyoni 39 z’abana bakiri bato kandi umubare w’abahura n’iki kibazo ukomeza kwiyongera uko iminsi itaha indi ikaza.
Umuryango ‘WHO’ usobanura ko mu gihe abantu bazaba baramenye neza uko bakwiriye kwiyitaho bakurikiza ingamba zose, bizagabanuka ku rwego rwo hejuru. Abantu bagirwa inama yo kwirinda ibintu birimo amasukari menshi ndetse n’ibinure, bakagirwa inama yo gukora imyitozo ngorora mubiri cyane, kugira ngo amahirwe yo guhura n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije kibashe kugabanuka.
inkomoko: Opera
TANGA IGITECYEREZO