Abasore benshi bibwira ko Six Packs ari zo zikurura abakobwa bigatuma bagana inzira yo kongera umubiri (Gym). N’ubwo ari ko benshi batekereza, nyamara bihabanye n’ukuri.
Kimwe mu bintu bikurura ab’ibigitsinagore cyane
ni umusatsi wawe mwiza. Burya umusore ufite
umusatsi mwiza ugaragara neza, akurura abakobwa cyane. Akenshi usanga abakobwa
bakunda umusore udashamaje inyum, wibaze impamvu yabyo nyamara burya hari
ubwo usanga ari umusatsi we mwiza, agira isuku, bituma akurura abakobwa.
Ukuntu witwara mu gitanda; Ntabwo ari ikintu cy’ingenzi
cyane ariko abakobwa benshi bakigenderaho. Ibi ntabwi bigaragarira inyuma
nta n'ubwo bigaragara rwose, gusa bifata igihe kugira ngo umukobwa ukunda umusore
runaka amubone kuri iyi ngingo gusa namara kumubona urukundo yamukundaga
ruziyongera cyangwa rugabanuke. Benshi batekereza ko ubuzima bwo mu gitanda
aribwo buzima gusa umukobwa mwiza we abiha ubusobanura.
Ubuhanga umusore afite bumwambutsa umugezi umugeza
ku mugore yifuza. Mu by’ukuri ntabwo abakobwa bakunda abasore bazamwaza muri
rubanda cyangwa abasore batazi gukora imibare y’ibyo bakeneye. Ikigero cy’ubwenge
bwawe na cyo kigenderwaho.
Isuku ugira: Burya buri wese akunda umuntu ugaragara
neza ariko iyo bigeze kubakobwa biba intego. Buri mukobwa wese yifuza umusore
uramukunda neza kandi akamugaragaza neza muri rubanda. Ubwanwa bwogoshe, inzara
ziciye, wambara imyenda imeshe n’ibindi.
Umusore utungurana: Abakobwa bakunda umusore ucishamo
akabatungura, akabereka ko ari bo ba mbere binyuze mu mpano cyangwa mu zindi nzira.
Inkomoko: OperaNews
TANGA IGITECYEREZO