RFL
Kigali

Ibagirwa Six Packs! Dore ibintu bikurura abakobwa ku basore kurusha ibindi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/09/2022 1:05
0


Abasore benshi bibwira ko Six Packs ari zo zikurura abakobwa bigatuma bagana inzira yo kongera umubiri (Gym). N’ubwo ari ko benshi batekereza, nyamara bihabanye n’ukuri.



Kimwe mu bintu bikurura ab’ibigitsinagore cyane ni umusatsi wawe mwiza. Burya umusore ufite umusatsi mwiza ugaragara neza, akurura abakobwa cyane. Akenshi usanga abakobwa bakunda umusore udashamaje inyum, wibaze impamvu yabyo nyamara burya hari ubwo usanga ari umusatsi we mwiza, agira isuku, bituma akurura abakobwa.

Ukuntu witwara mu gitanda; Ntabwo ari ikintu cy’ingenzi cyane ariko abakobwa benshi bakigenderaho. Ibi ntabwi bigaragarira inyuma nta n'ubwo bigaragara rwose, gusa bifata igihe kugira ngo umukobwa ukunda umusore runaka amubone kuri iyi ngingo gusa namara kumubona urukundo yamukundaga ruziyongera cyangwa rugabanuke. Benshi batekereza ko ubuzima bwo mu gitanda aribwo buzima gusa umukobwa mwiza we abiha ubusobanura.

Ubuhanga umusore afite bumwambutsa umugezi umugeza ku mugore yifuza. Mu by’ukuri ntabwo abakobwa bakunda abasore bazamwaza muri rubanda cyangwa abasore batazi gukora imibare y’ibyo bakeneye. Ikigero cy’ubwenge bwawe na cyo kigenderwaho.

Isuku ugira: Burya buri wese akunda umuntu ugaragara neza ariko iyo bigeze kubakobwa biba intego. Buri mukobwa wese yifuza umusore uramukunda neza kandi akamugaragaza neza muri rubanda. Ubwanwa bwogoshe, inzara ziciye, wambara imyenda imeshe n’ibindi.

Umusore utungurana: Abakobwa bakunda umusore ucishamo akabatungura, akabereka ko ari bo ba mbere binyuze mu mpano cyangwa mu zindi nzira.

Inkomoko: OperaNews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND