Umwana w’umukobwa witwa Nabila akora amasaha arenze 10 ku munsi yikorera itaka ndetse n’icyondo mu ngorofani kugira ngo akibumbemo amatafari. Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko, yatangiye gukora aka kazi kuva akiri muto kugeza ubu ntakigaragaza ko azava muri ubu buzima.
Umubare w’abana bashorwa mu mirimo ivunanye ukomeje
kwiyongera mu gihugu cya Afghanistan. Ibi biterwa n’ubukungu bwabaye bucye ndetse
n’amikoro akaba macye bitewe n’uko Abataliban basa n’abamaze kwigarurira igihugu.
Umuryango ‘Save The Children’, wagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’imiryango yo muri Afghanistan, yashoboye abana mu mirimo ivunanye kugira ngo babashe gukorera urugo n’imiryango bakomokamo.
Nyuma y’uyu mwana w’imyaka
12 byagaragaye ko abana babayeho nabi cyane kandi ko bakeneye ubufasha bwamaze
kurenga ubushobozi bwa Leta ya Afghanistan.
Abana ni bo bacukura aho bazakura amazi yo kubumbisha amatafari, nibo bashaka icyondo bazabumbisha, nibo bavoma amazi.
Aba bana nibo birirwa basuka ingorofani zuzuyemo ibyo twavuze haruguru
bakoresha ndetse n’amatafari nyirizina ndetse ni nabo batwika amatafari bamaze
kubumba.
Uyu mwana Nabila w’imyaka 12 kugeza ubu yatangiye
kubumba amatafari afite imyaka 6 y’amavuko yonyine. Kimwe n’abandi bose,
ababyeyi be bakorera mu gace ka Kiln hafi na Kabul.
Ubwo yageragezaga kujya ku ishuri riherereye ahitwa ‘Jalalabad, ntabwo byabashije kumukundira dore ko yahise avamo bitewe n’uko ababyeyi be bari bamukeneye cyane.
Ubwo uyu mwana yagirijwe n’itangazamakuru, akabazwa
impamvu yirirwa akora, asa n’useka yarasubije ati “Nta kindi kintu dufite
gutekereza uretse gukora”.
Undi mwana w’imyaka 9 ubwo yabazwaga uko amereye yaragize ati”Umugongo wanjye uri kumbabaza cyane”.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru
Associated Press, nta bundi buryo aba bana babaho uretse kwicara bagakorera
imiryango yabo.
TANGA IGITECYEREZO