RFL
Kigali

Rwamagana: Baratabariza umukobwa bivugwa ko yakubiswe yambaye ubusa amaze gufatwa ku ngufu n'uwakamubyaye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/09/2022 14:56
1


Abaturage batuye barasabira ubutabera umukobwa uri kigero kiri hagati y'imyaka 17 na 18 bivugwa ko yakubiswe n'abakozi b'akabari kitwa Hill View Bar bivugwa ko bari bagambanye n'umugabo bita Quatre cents, wari umaze kumufatira ku ngufu muri ako kabari.



Mu masaha ya saa munani nibwo umwe mu baturage yahamagaye umunyamakuru wa Inyarwanda.com, amubwira ko abaturage bose bumiwe nyuma yo kubona abakozi b'akabari kari imbere y'inganda bidegembya kandi Ushinzwe imicungire y'ako kabari bita Theo yigamba avuga ko barekuwe kuko uwo acungira akabari ari umuntu ukomeye.

Uyu muturage yagize ati "Abaturage twumiwe kubona abantu bahohoteye umwana bakamukubita bamwambitse ubusa, none Polisi yari yabafashe ariko bakagaruka nta saha bamazeyo. Ubu abaturage bari mu gahinda kuko Theo abakozi be ibyo bakoze ni ubugome, ntiyari akwiye kutwishima hejuru avuga ngo nta mukozi we wafungwa uwagashinze ari Umuyobozi ukomeye."

Mu masaha ya saa kumi umunyamakuru yageze aho bivugwa ko byabereye, abaturage batakamba basaba ubuyobozi ko bwafasha umwana bivugwa ko yahohotewe agahabwa ubutabera n'ubutabazi.

Umwe mu baturage twahasanze yavuze ko yiboneye umusekirite aterura akajugunya uyu mwana hanze y'akabari, nyuma yo kumukubita yambaye ubusa.

Ati"Twumvise umwana ahuruza ataka arimo kuvuza induru, twageze hafi y'akabari umusekirite arimo kumukubita inkoni imeze nka ndembo. Ubwanjye namwiboneye aterura uwo mwana amujugunya hanze y'igipangu cyabo. Abaturage twakoze ibishoboka tumukorera ubutabazi ndetse Polisi yaje ijyana abakozi b'akabari, ariko nyuma twatunguwe bavuga ko bose bahise bagaruka. Ubu abatanze amakuru mu buyobozi dufite ubwoba kuko umuntu ushinzwe akabari yigambaga ko akomeye, ko abatanze amakuru bibeshyaga ntacyo byatanze kubera ko yigererayo."

Uyu muturage yungamo ati "umwana arababaye kandi nyina ntiyishoboye, hakiyongeraho ko ibyo yakorewe bitahawe agaciro. Turasaba ko abahohoteye uriya mwana bose bakurikiranwa”.

Undi muturage nawe yemeza ko uwo mukobwa yakorewe ibikorwa bibi agakubitwa yambaye ubusa. Ati “twebwe twumiwe mutuvuganire hejuru baturenganure, kuko badakurikiranye abanyabyaha bazahohotera abandi."

Nyina w'umwana bivugwa ko yafashwe ku ngufu akanakubitwa, yasobanuye uko yavuye mu rugo n’uko yageze mu kabari.

Ati "Uyu mwana hari umugabo w'inshuti na se nigeze kumutakira ko umwana wanjye yize ibyo gusuka, ariko akabura amafaranga yo kujya kwimenyereza umwuga gusuka. Ejo uwo mugabo Quatre cents yaje kureba umwana avuga ko ashaka kumuha ubufasha, agiye gutaha aravuga ngo umwana amuherekeze, ni uko bagiye. Uko yamugejeje mu kabari simbizi. Bampamagaye bambwira ko bamwangije, koko ngezeyo nsanga araryamye. Namujyanye kwa muganga ariko nabuze amafaranga yo kumuvuza, kandi arimo kubabara. Gusa ikibabaje cyane ababikoze bafashwe ariko ntibatinzeyo, navuye kwa muganga ngarutse nsanga bibereye ku kazi kabo.”

Umwana w'umukobwa bivugwa ko yakubiswe avuga ko byabaye amaze gusambanywa n'umugabo umubyaye, wamubwiraga ko agiye kumuha ubufasha.


Ati" navuye mu rugo nzi ko muherekeje, ariko tugeze hariya ku kabari arambwira ngo yaje mu rugo asize akantu yanywaga. Ubwo twagezeyo atangira kumbwira ngo ntiyampa amafaranga yo kumfasha ntacyo muhaye, namwangiye ahita agenda mu kanya haza umukozi ukora mu kabari arambwira ngo umuntu muri kumwe aragushaka. Twahuye angejejeyo mbona ni muri lodge maze ushinzwe amalodge aramfata anyinjizamo arafunga."

Uyu mukobwa yakomeje avuga uko yakubiswe nyuma y'uko umugabo umubyaye yabanje kumufata ku ngufu.


Ati " Uwo mugabo yamfashe atangira kunkuramo imyenda amfata ku ngufu, ariko kuko ntabishakaga nageze aho ndamwiyaka nsohoka mfite ikanzu mu ntoki mpunga, ngeze hanze kuko umusekirite n'uwishyuza lodge bari bazi ibyakorwaga, umusekirite yahise ansohora ambuza no kwambara imyenda ankubita ahantu hose ansohora hanze nambaye ubusa. Abantu benshi babibonye kuko nagezaho mvuza induru kubera inkoni yankubitaga, ubwo wa mugabo wamfashe ku ngufu nawe ushinzwe lodge yahise amutorokesha arigendera."


Uwo mukobwa yakomeje asaba kurenganurwa. Ati" Ubu mvuye kwa muganga ntabwo bampaye imiti yo kumfasha kuko nta mafaranga mfite. Ubu aha mudusanze mu nzu umugiraneza yatije mama ngo twiberemo, ndisabira ko abayobozi babwira bariya bankubise bakamvuza kandi uwampohoteye bakamubaza icyamuteye kumfata ku ngufu."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari byabereyemo yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru y'uko abakubise uwo mukobwa barekuwe yayumvise kandi hatanzwe raporo y'ibanze igaragaza uko icyaha cyakozwe.

Ati" Nabanje gukora raporo y'ibanze yihutirwa yoherezwa ku murenge, irakomeza no mu zindi nzego kugira ngo bamenye uko byagenze. Abamukubise bafashwe bajyanwa na Polisi, amakuru y'uko kurekurwa nayumvise kandi turakomeza gukurikirana ikibazo. Umudugudu ugomba gukora raporo, uwahohotewe ayishingireho atanga ikirego kugira ngo ababishinzwe bamuhe ubutabera."

Zam Daniel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge ako kagari kabarizwamo aganira na Inyarwanda.com, yavuze ku ibivugwa n'abaturage ko nyiri akabari ari umuntu ukomeye kuburyo byatumye abakozi be barekurwa badakozweho iperereza, yahamije ko nta muntu uri hejuru y'amategeko ahumuriza abaturage avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ikibazo cy'uwo mukobwa wahohotewe.

Twagerageje kuvugana na Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ariko ubwo twakoraga iyi nkuru byari bitaradukundira kuvugana nawe ku murongo wa Telefoni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sarah1 year ago
    Akarengane karacyariho pe!!





Inyarwanda BACKGROUND