RFL
Kigali

Uburengerazuba/Umuganda: Basabwe kwirinda umuco wo kurarana n'amatungo banibutswa kwicungira umutekano-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/09/2022 16:13
1


Nyuma y'igikorwa cy'umuganda rusange, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro no mu Ntara y'Uburengerazuba yose muri rusange, basabwe kwicungira umutekano no kwirinda umuco wo kurarana n'amatungo.



Umuganda ngaruka kwezi umaze kuba umuco mwiza mu banyarwanda. Umuganda w'uku kwezi kwa Nzeri 2022 ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro, wabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Teba, Umudugudu wa Gateja, aho abaturage bari bawitabiriye bari kumwe n’abayobozi batandukanye maze bakikorera amabuye yo kubakisha fondasiyo no gusiza ibibanza bizubakwamo inzu z’abatishoboye.

Uyu muganda wari uyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Gloria Nadine, n’Inzego z’Umutekano zitandukanye.

Ku rwego rw'Akarere ka Rutsiro, uyu muganda muganda witabiriwe ku rwego rwo hejuru. Nyuma y’imirimo, abaturage bagiranye ibiganiro n’abayobozi, bibutswa kwicungira umutekano bitabira gukora irondo uko bikwiye kugira ngo umutekano ubashe kuramba.

Abaturage bibukijwe kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye igishobora guhungabanya umutekano, kugira uruhare mu gutuma imibereho myiza itera imbere. Basabwe guca ukubiri no kurarana n’amatungo, gukomeza kwirinda COVID19, babwirwa ko ikiriho bityo ko bakwiye gukomeza ingamba zo kuyirinda harimo no kuyikingiza uko bikwiye.

Nyuma y'umuganda ababyeyi bakanguriwe kujyana abana ku ishuri 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’ibirungerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence, yibukije abaturage ko u Rwanda ruzizihiza umunsi w’abageze mu za bukuru ku nsanganyamatsiko igira iti "Abageze mu zabukuru, isoko tuvomaho. Ni inshingano z’abageze mu zabukuru mu iterambere ry’igihugu". Yasabye abakiri bato gutegura iza bukuru ku buryo batazaba umuzigo ku gihugu ahubwo bakazakibera igisubizo. Yabakanguriye kwitabira amahirwe ahari nka Ejo Heza, BDF. Ati: "Guteganyiraza amasaziro nta ko bisa".


Uyu muganda wo mu Karere ka Rutsiro witabiriwe n'ingeri zose

Uyu muganda ngaruka kwezi wabereye mu turere twose tw'igihugu aho ukorwa hagamijwe gusukura igihugu no guharanira kugira isuku nk'uko biri mu ndangagaciro z'umuco Nyarwanda.


Ingabo z'u Rwanda zitabiriye Umuganda ku rwego rw'Akarere ka Rutsiro 


Mu Ntara y'Uburengerazuba yose uyu muganda wakozwe dore ko no ku Karere ka Rusizi wakozwe hibandwa ku bibazo bibanganiye imibereho myiza y'abaturage no kurwanya isura.

Mu Karere ka Rubavu, Umuganda usoza ukwezi wabereye mu Murenge wa Rubavu, mu Kagari ka Byahi (ku musozi wa Rubavu) ahacukuwe imiringoti ndetse hanacukurwa ibyobo bifata amazi. Ku rwego rw'Akarere ka Rubavu, witabiriwe na Bwana Kambogo Ildephonse na Ishimwe Pacifique ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zose.

Mu Karere ka Nyamasheke nako kari mu Ntara y'Uburengerazuba, Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri wabereye mu mu Murenge wa Karengera aho hibanzwe ku bikorwa byo kurwanya isuri, kwita ku mihanda no gukemura ibibazo bibangamiye umutekano n'imibereho y'abaturage.




Ni uko Umuganda wakozwe mu turere tumwe na tumwe tugize Intara y'Uburengerazuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tugirimana syrile1 year ago
    Mukarere ka ngorore umurege wa gatumba twafatanyirije hamwe kubakire abatishoboye.





Inyarwanda BACKGROUND