RFL
Kigali

Bwiza uri muri Kenya yashyize hanze indirimbo nshya y'urukundo yise 'Exchange'-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/09/2022 9:23
1


Umuhanzikazi Bwiza werekeje uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu kumenyekanisha ibihangano bye, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Exchange'.



Muri iyi ndirimbo 'Exchange', Bwiza aririmbamo amagambo agaragaza imitima ibiri y'udashaka kubura umukunzi we nk'uko byumvikane. Mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, yagize ati "Nari nzi ko urukundo ari rwo ruzayobora! None irari n'ubutunzi ni byo bifashe Vola! Iyi relationship irankorogoshora ...".

Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bw'abakundana, umwe abaza mugenzi we ati "Iyo face (isura - ubwiza) nishonga n'amafaranga akayonga, ntiruzaba rushize ?". Aya magambo agaragaza neza imbaraga z'urukundo ziri mu mutima w'umuntu uri kurwana ku wo yihebeye ndetse anafite impungenge z'uko azamusiga.

Umusore wakoreshejwe mu mashusho y'indirimbo 'Exchange' ya Bwiza

Muri iyi ndirimbo 'Exchange' kandi Bwiza agaragaza neza uburyo umukunzi utazi agaciro k'uwo bakundana amuhamagara iyo ashaka ko bishimisha gusa cyangwa afite amafaranga. Nyuma yo kurambirwa, uyu mukobwa yigaranzura uwo bakundanaga akamuha isomo ry'urukundo.

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bakataje mu guteza imbere umuziki wabo dore ko kugeza ubu ari mu gihugu cya Kenya kuva kuwa Gatanu tariki 23 Nzeri aho yagiye kwamamaza ibihangano bye mu bitangazamakuru bigera kuri 16. 

Iyi ndirimbo 'Exchange' ya Bwiza yakozwe na 'Real Beatz' na 'Ronnie On Dis One, amashusho yayo ayoborwa na Chico Berry atunganywa na 2Saint.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'EXCHANGE' YA BWIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samuel1 year ago
    ndabakunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND