RFL
Kigali

Imikino ngororamubiri: I Gicumbi hasorejwe umwiherero w'abana bazatoranywamo abajya Budapest

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2022 11:12
0


Umwiherero wari umaze iminsi igera ku 10 ubera mu Karere ka Gicumbi, washojwe kuri uyu uwa Gatandatu hishimirwa ibihe abana bakoreresheje ndetse ubuyobozi bw'ishyirahamwe ngororamubiri bubaha impamba.



Ishyirahamwe ry'umukino ngororamubiri mu Rwanda muri iyi minsi y'ibiruhuko by'amashuri, ryari ryateguye umwiherero w'abana bari hagati y'imyaka 14 na 19 bafite impano muri iyi mikino. Bari kumwe n'abatoza batandukanye babongerera ubumenyi muri uyu mukino ndetse banapima ibihe bagezeho.

Uyu mwiherero watangiye tariki 14 Kanama ukaba wasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri. Ni umwiherero wagombaga kwitabirwa n'abakinnyi 44 bari batoranyijwe mu mikino y'amashuri yabereye i Rwamagana.

Abana bagera kuri 44 ni bo bari batoranyijwe, gusa 10 muri bo ntabwo bitabiriye umwiherero kuko bahise bajya mu mikino ya FEASSSA yaberaga muri Tanzania 

Mu gusoza iyi mikino, umwana wari uhagaraririye abandi witwa Nyiraneza Donatha, yashimiye abayobozi babateguriye umwiherero. Ati "Turashimira cyane ubuyobozi bwa federasiyo bwadufashije kwitoza bugategura umwiherero".

"Nk'abakinnyi hari byinshi tutabashaga kubona, ariko kuva twagera hano hari byinshi twahungukiye birimo inama ndetse n'indi myitozo. Mu izina ry'abakinnyi mpagarariye, twifuzaga ko mwarushaho kudutegurira amarushanwa adufasha kugera ku rwego twifuza kandi namwe mwifuza".

Arakomeza ati "Ikindi twasabaga ni ukudufasha mu masomo kugira ngo ababyeyi nabo barusheho kwishima. Ikindi kibazo tugira ni ikibazo cy'ibibuga, ndetse n'ibindi bikoresho bikenerwa kugira ngo tubashe gutanga umusaruro kuko bamwe muri twe ibigo twigaho bitagira ibyo bikoresho."

Imyitozo y'aba bakinnyi yaberaga kuri sitade ya Gicumbi FC 

Abakinnyi bari mu mwiherero bari mu byiciro 3 birimo abiruka metero 100, 200, 400, 800, na 3000, hakabaho kandi abatera umuhunda ndetse n'abatera icumu.

Ku ruhande ry'abatoza, Aimable Buregeye avuga ko bishimiye urwego abana bari bagezeho. Yagize ati: "Aba bana twabafashe bagaragaza impano ariko ntabwo bari bafite tekenike zo gukina". 

"Hari abana wabonaga biruka begamye, bunamye, abandi ugasanga baraters icumu bitambitse, ariko amakosa yose baje bafite turishimira basubiye ku mashuri baratangiye kubikosora."

Abana bari mu mwiherero bagera kuri 34 barimo abahungu 19 n'abakobwa 15 aho baturutse mu turere tugera kuri 12 two mu Rwanda.

RAF Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel uyobora ishyirahamwe ry'umukino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) yatangaje ko uyu mwiherero ubahaye isomo rikomeye ndetse biteze kubona abana bahagaze neza mu myaka iri imbere.

Ati: "Twishimiye uko uyu mwiherero wagenze, kandi turishimira ko uduhaye isomo kuko dusanze dufite abana bafite impano. Wari umwiherero ugamije kuzamura tekinike z'abana kandi nkuko mwabibonye abana bagiye kugenda bahagaze neza. Hari ibyufuzo aba bana baduhaye kandi natwe twiyemeje kubafasha harimo kubasura ku bigo byabo, ndetse twiyemeje gushaka ibikoresho bizabafasha mu gukomeza kwitoza ndetse no kuzamura ibihe".

Buri mwana wari witabiriye aya mahugurwa yahawe amakaye n'ikaramu azakoresha mu mwaka w'amashuri ugiye kuza.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND