BePawa
Kigali

Senderi Hit, Knowless na Masamba banyuze abitabiriye 'Menya RFL' i Nyamagabe - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:23/09/2022 23:11
0


Abahanzi b'ibyamamare muri muzika nyarwanda; Senderi Hit, Knowless Butera ndetse n'Intore Masamba banejeje abitabiriye ubukangurambaga bwa Laboratwari y'ibimenyetso bya Gihanga, i Nyamagabe.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri, i Nyamagabe niho hari hatahiwe na gahunda ya 'Menya RFL' igamije gusobanurira abaturage gahunda na Serivisi za Laboratwari y'ibimenyetso bya Gihanga (Rwanda Forensic Laboratory).

Mu birori byabereye kuri Stade ya Nyamagabe guhera i Saa Munani z'amanywa (14:00), abaturage biganjemo urubyiruko basobanuriwe gahunda na Serivisi zitangwa na RFL ndetse bizihirwa n'umuziki w'abahanzi b'ibyamamare.

MC Anitha Pendo ni we wakiraga abahanzi ku rubyiniro, habanza Eric Senderi usanzwe amenyereweho amayeri menshi mu kuryoshya urubyiniro, anyura abakunzi be mu ndirimbo zamamaye nka; Tuzarwubaka, Iyo twicaranye, Twambariye gutsinda, Ibidakwiriye n'izindi nyinshi zanyeganyeje abafana.


MC Anitha Pendo ni we wayoboye gahunda

Hakurikiyeho Knowless Butera na we wishimiwe n'abatari bake, aririmba zimwe mu ndirimbo ze zamamaye nka; Ujya unkumbura, Nzaba mpari, Akantu yakoranye na Social Mula, Warurihe n'izindi zatumye abafana b'i Nyamagabe bazamura amarangamutima y'abafana be bamugaragarije urukundo.


Knowless

Hakurikiyeho Intore Masamba ari na we waherutse ku rubyiniro, asubiza abataranyi mu njyana Gakondo, aho yaririmbanye n'abari aho bose izirimo; Kanjogera, Rwagihuta, Agasaza n'izindi zatumye abakunzi be batega nk'inyambo bagacinya akadiho.


Intore Masamba

Uko abahanzi baririmba niko banatanga ubutumwa bwa 'Menya RFL' bibutsa ko iyi Laboratwari Ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n'imibiri y'abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n'ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

Gahunda y'ubukangurambaga 'Menya RFL' irakomereza kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatandatu uhereye i Saa Munani z'Amanywa (14:00), aho n'ubundi aba bahanzi bazataramira ab'i Huye mu ndirimbo n'imbyino.



Senderi yatwitse




Itsinda rya 'Afro Hits' ryabyinnye karahava



Knowless


Abakinnyi b'Amagaju FC barebaga ababyinnyi

Intore Masamba yari tayari



AMAFOTO: SANGWA Julien 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND