RFL
Kigali

Umugore w’imyaka 37 y’amavuko yicujije impamvu yagiye mu buraya avuga ko ntacyo yakuyemo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/09/2022 9:00
1


Umugore w’abana babiri (2) ufite imyaka 37 y’amavuko yatangaje ko yicuza impamvu yagiye mu buraya mu myaka yashize.



Uyu mugore uvuga ko avuka mu muryango w’abana 8, akaba umuhererezi muri bo, yagaragaje agahinda ke yakuye mu busambanyi yakoze igihe kirekire. Yavuze ko nyina ari we wamufashije kwiga amashuri yisumbuye, aza kuva mu ishuri ajya gukora ubucuruzi bwaje kurangira ari umusambanyi ruharwa.

Avuga iby’inkuru y’urukundo rwe, uyu mugore wo mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko yakundanye n’umusore bari bafitanye umubano udasanzwe, maze hashira imyaka 4 bakundana ariko batararyamana.

Uretse uyu bakundanye kandi, uyu mugore atangaza ko nyuma yo gukundana n’uwo musore, yaje gukundana n’abandi barimo n’abaho yakoraga ariko ntihagira uwo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yo kuva mu ishuri, yaje kubura amafaranga yo gukomeza akazi ke (Business), nyuma y’ukwezi kumwe gusa. Nyuma y’ibi bibazo yahuye nabyo, yakomeje avuga ko umuntu atazi yamufashije kubona amafaranga yamusubije mu kazi ke.

Nyuma yo kubura byose, yaje kuganira n’inshuti ye imubwira ko ikora uburaya kandi ko yinjiza amafaranga menshi akabasha kwikemurira ibibazo byinshi.

Yakomeje avuga ko yaje kujya mu buraya maze aryamana n’abagabo benshi, gusa ngo nta mafaranga yigeze abonamo. Uyu mugore utavuzwe amazina, yatangaje ko nyuma yaje kwicuza bikomeye cyane.

Nyuma yo gusanga iyo myaka yose yararuhiye ubusa, yahisemo kwita ku muryango we akazabona imbabazi mu gihe gikwiriye.


Inkomoko: Operanews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sikubwabo1 year ago
    turikumwe





Inyarwanda BACKGROUND