RFL
Kigali

Dore ibizagufasha guhagarika umwuka w’ubusambanyi muri wowe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/09/2022 8:38
2


Iteka ntabwo gukora imibonano mpuzabitsina ari ukuryamana, hari n’ubwo iki gikorwa kibera mu ntekerezo ugasanga umuntu ni zo ahoramo neza neza ku buryo nawe abura umwanya wo kwiyitaho. Muri iyi nkuru uramyeramo icyo wakora kugira ngo uhashye uwo mwuka.



Gukora imibonano mpuzabitsina bigendana n’intekerezo, ibyiyumviro, amarangamutima ndetse n’imico. Ibyo byose tuvuze haruguru ndetse n’ibindi tutabashije kuvuga, byose iyo byikubiye ku muntu, aba imbata yabyo bikamwangiza mu mutwe ndetse no mu ntekerezo.

DORE UKO WARWANYA UMWUKA W’UBUSAMBANYI MURI WOWE

1.Ukwiriye kujya wirinda kureba amashusho y’urukozasoni

Ukwiriye gutera umugongo impamvu iyo ariyo yose yagushora mu kureba amashusho y’urukozasoni kuko byangiza mu mutwe no mu bwonko bw’uwabiharaye. Kureba amashusho y’urukozasoni bizana filime idahari mu ntekerezo zawe kandi ikagumamo ukajya uhora utekereza ibidahari.

Kureba amashusho y’urukozasoni bituma uzinukwa uwo mwashakanye, rero niba ushaka kuzinukwa no guhagarika umwuka w’ubusambanyi uba muri wowe, urasabwa kwirinda kureba amashusho aho ava akagera, yerekeye ubusamanyi (Poronograph).

2.Ujye wirinda ibigeragezo bishobora kugushora mu gutekereza ubusambanyi

Kujya kure y’ibigeragezo na cyo ni kimwe mu bintu bishobora gutuma utsinda umwuka w’ubusambanyi uhora ugutera kumva wabikora. Urasabwa gushaka imirimo iguhuza, ukirinda gusa n'aho wabaye imburamukoro. Mu gihe kandi ushaka kwirinda uyu mwuka mubi, ushobora no kuzana umugore.

Umwuka w’ubusambanyi akenshi uzanwa n’ibyo twavuze haruguru n'ibindi byinshi. Ubusambanyi ni icyaha ku bemera Imana kandi ni icyaha gishobora gushyira mu kaga uwagikoze mu gihe yagikoze nabi ari nayo mpamvu ugirwa inama yo guhunga uyu mwuka.


Inkomoko: OperaNews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Saido 1 year ago
    Urukundo
  • Hatungimana Jean de Dieu1 year ago
    mubyukimuri kwirinda ubusambanyi birakenewe cyanecyane kurunganwe bisaba kutareba vidéo nibindi biyjanye nabyo no kwirinda inshuti mbi





Inyarwanda BACKGROUND