RFL
Kigali

Amavubi yanganyije na Guinea Equatorial mu mukino wa gicuti - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/09/2022 20:35
0


Amavubi yanganyije na Guinea Equatorial ubusa ku busa, mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc.



Mu mukino wa gicuti wari ugamije kureba urwego rw'abakinnyi b'amavubi ndetse na Guinea Equatorial, warangiye nta kipe n'imwe irebye mu izamu.

Abakinnyi Amavubi yabanje mu kibuga:

Ntwari Fiacre
Fitina Omborenga
Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry
Mutsinzi Ange
Bizimana Djihad
Rubanguka Steve
Mugunga Yves
Rafael York
Muhire Kevin
Kagere Meddie

Amakipe yombi yatangiye akinira mu kibuga hagati aho ku ruhande rw'u Rwanda, Rafael York ari mu bakinnyi bagaragazaga kwihutisha umukino. Iminota 45 y'umukino yarangiye nta kipe n'imwe ibonye uburyo bukomeye bwabyara igitego, amakipe ajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yagaruye ikipe yari yatangiranye umukino. Ku munota wa 58 Amavubi yakoze impinduka, Mugunga Yves ava mu kibuga asimburwa na Gerard, Djihad Bizimana nawe asimburwa na Ally Niyonzima utaherukaga gukinira Amavubi.

Mugunga Yves yari yabanje mu kibuga

Nyuma y'izi mpinduka, Amavubi yatangiye gukina ndetse Ally Niyonzima akanyuzamo agatera imipira miremire igana imbere y'izamu. Ku munota wa 65 nabwo Amavubi yakoze impinduka, Nishimye Blaise na Habimana binjiye mu kibuga basimbura Rubanguka Steve na Kagere Meddie.

Habimana nawe wari wiyeretse abanyarwanda bwa mbere, ntabwo yagaragaje itandukaniro rikomeye nk’uko Mugenzi we Gerard yerekanye ko hari byinshi yafasha mu busatirizi bw'u Rwanda. Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu, amakipe yombi atandukana anganya ubusa ku busa.

Gerard ukomoka muri Cote D'Ivoire yakiniye umukino wa mbere ikipe y'igihugu Amavubi 

Muhire Kevin yakinnye umupira udahambaye

Rafael York umaze kwemeza ko ari umukinnyi ngenderwaho w'Amavubi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND