RFL
Kigali

USA, UK na UN bikomye Putin ushinjwa kugira ibikangisho intwaro kirimbuzi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/09/2022 8:46
0


Abayobozi bakomeye ku isi bitabiriye inama yahuje abagize akanama k'umutekano mu muryango w'abibumbye (UN), bagarutse ku ntambara ya Ukraine, basanga Perezida w'u Burusiya, Vramidir Putin ari we nyirabayazana w'ibibera muri Ukraine.



Aba bayobozi babitangarije mu nama yahaye ku kuwa kane tariki 22 Nzeri 2022, yahuje abagize akanama k'umuryango w'abibumbye bashinzwe amahoro ku isi.

Minisitiri w'ububanyi w'Amerika, Antony Blinken, yanenze bikomeye imyitwarire ya Perezida Putin ukangisha gukoresha intwaro za kirimbuzi. Yabwiye abaminisitiri bashinzwe ububanyi n'amahanga mu nama rusange y'umuryango w'abibumbye ko intambara u Burusiya bwateje muri Ukraine yahagarara kubera Putin.

Ati"Buri gihugu kigize aka Kanama kigomba gutanga ubutumwa, birumvikana ko ibyo bikangisho by'intwaro kirimbuzi bigomba guhita bihagarara. Umugabo umwe yahisemo iyi ntambara, umugabo umwe ashobora kuyirangiza, igihe u Burusiya bwahagarika imirwano."

Minisitiri Blinken yakomeje avuga ko  Amerika izakomeza gutera ingabo mu bitugu Ukraine kugira ngo yirwanaho. Ati"Tuzakomeza gushyigikira Ukraine mu gihe yirwanaho kandi tukayitiza ingufu kugira ngo izagere ku gisubizo kinyuze muri dipolomasi, ku bwumvikane, bifite ishingiro, biciye ku meza  y'ibiganiro."

James Cleverly, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Bwongereza , yavuze ko u Burusiya bushaka kunyaga Ukraine bukayiyomekaho.

Ati" Iyi Ntambara ni intambara yo kwiyomekaho igihugu, ni intambara kunyaga. Perezida Putin arashaka kohereza abandi basore n'inkumi b'abarusiya mu rugamba muri Ukraine, ibi bizatuma amahoro adashobora kugerwaho."

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye, yabwiye akanama  k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano ko hari amakuru avuga ko mu ntambara y'u Burusiya na Ukraine hakorerwamo ibyaha bibangamiye uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

 Ati"Igitekerezo cy'abayobozi  cy'ubushyamirane bw'abibitseho intwaro za kirimbuzi kitashoboraga no kwibazwaho cyane mu biganiro, ni ikintu ubwacyo kitemewe na gato, yemwe n'ishuti z'abarusiya zumvikanishije ko zitorohewe n'icyerekezo intambara yafashe."

Guterres, yanavuze ko ibyaha birimo gikorwa mu ntambara y'uburusiya na Ukraine birimo ,ibyaha by'ubugome, ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iyicarubozo n'ibindi byo gutesha agaciro ikiremwa muntu bikorerwa imfungwa z'intambara. Ibi byaha  byose Guterres yavuze ko bizakorwaho iperereza kugira ngo ababikoze babihanirwe.


Iyi nama y'ibikomerezwa yasanze Putin ari we nyirabayazana w'intambara iri kubera muri Ukraine


Ivomo: Ijwi ry'Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND