RFL
Kigali

Moriah Entertainment Group yazamuye Patient, Gaby na Gahongayire yasinyishije Madine Mbabazi w'impano itangaje

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2022 18:01
0


Umuziki nyarwanda by’umwihariko uwo guhimbaza Imana abenshi bazi nka ‘Gospel’, ugenda wunguka ab’igitsinagore bawukora umunsi ku wundi ari na ko bazamura ivugabutumwa ku rundi rwego. Uwo tugiye kwitsaho ni Madine Mbabazi w'impano idashidikanwaho wabengutswe na Moriah Entertainment Group ikiyemeza kumufasha mu muziki we.



Hari benshi bawurambyemo barimo nka Aline Gahongayire witegura kwizihiza imyaka 22 awumazemo mu birori bikomeye yise "Glory Thanksgiving Gala Night", Gaby Kamanzi, Tonzi n’abandi benshi bamaze kwigwizaho igikundiro bitewe n’ibihangano bakora bifasha benshi.

Hari abandi bashya bagenda bawuzamo kandi ubona ko bafite ejo heza. Muri abo harimo Madine Mbabazi wamaze kugera mu biganza bya Moriah Entertainment Group. Uyu munyempano ntabwo yari asanzwe azwi cyane muri uyu muziki ariko impano ye yatumye benshi batangira kumukunda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Urakunzwe”.

Madine Mbabazi yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya nyuma yo gusinyana amasezerano na Moriah Entertainment Group (MEG). Umwaka ushize ni bwo yasohoye indirimbo ya mbere yitwa "Mbivuze nkomeje" ivuga ku buzima yari abayeho ataramenya Imana neza, na nyuma yo kuyimenya uko ubuzima bwahindutse n'amahirwe yabibonyemo. 

Yavuze ko umuziki wo kuramya Imana yakuze awiyumvamo cyane bigatuma uko agenda akura akomeza kwiyumvamo kuzavamo umuhanzi none inzozi akaba atangiye kuzikabya. Yakuze akunda cyane umuziki cyane cyane uwo kuramya Imana. Ati "Nishimiye ko ubu ndi gukabya inzozi. Icyo nifuza ni uko iyogezabutumwa rigera kure kandi ibyo nkora bigahindura imitima ya benshi.”


Madine yamaze kwinjira muri Moriah Entertainment Group

Uyu mukobwa watangiye umuziki mu mwaka wa 2021, asanzwe ari umukirisitu muri Zion Temple Kibagabaga. Mu buzima busanzwe yize Civil Engeneering. Yabwiye inyaRwanda ko bahanzi afatiraho urugero ni Tasha Cobbs na Jonathan Nelson bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ntokozo Mbambo Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa ari gukora Album ye ya mbere yise “Urakunzwe” izaba iriho indirimbo umunani. Indirimbo ebyiri ni zo amaze gushyira hanze ari zo: "Mbivuze Nkomeje" na "Urakunzwe". Mu mishinga iri imbere afite, harimo gukora kurushaho, gukorana n’abandi bahanzi, gukora amashusho y’indirimbo zose zigize album ye no gukora Live recording zitandukanye.

Moriah Entertainment Group (MEG) yasinyishije Madine Mbabazi, ni kompanyi iyoborwa na Eric Mugisha Mashukano, ikaba ifatiye runini umuziki wa Gospel mu Rwanda yaba mu bitaramo by'imbaturamugabo yateguye kuva muri za 2012 nka "Ikuzo Concert", ibyo yateguriye abahanzi ku giti cyabo, kureberera inyungu abaramyi, n'ibindi.

MEG imaze kugira uruhare rukomeye mu kwamamara kw'abaramyi barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye na Gaby Irene Kamanzi dore ko yagiye ibafasha kuva kera kumenyekanisha ibihangano byabo no gutegura ibitaramo byabo bwite. Ni nayo yari ifite ijambo muri Groove Awards Rwanda (yarahagaze) yagiriye umumaro abaramyi benshi.

Iyi kompanyi ibarizwamo abaramyi batandukanye barimo abo twavuze haruguru hakiyongeraho Richard Nick Ngendahayo utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Charles Kagame utuye muri Australia wamamaye cyane mu ndirimbo "Amakuru", Fortran Bigirimana utuye i Burayi, Kanuma Damascene n'abandi. Kuri ubu ishyize imbere cyane kuzamura impano nshya muri Gospel.


Madine arashima Imana ko inzozi zitangiye kuba impamo


Madine asengera muri Zion Temple Kibagabaga


Madine yasinyanye amasezerano na kompanyi ibarizwamo ibyamamare


Yashyize hanze indirimbo nshya "Urakunzwe" yasohokanye n'amashusho


Itangazo ryemeza ko Madine yinjiye muri Moriah Entertainment Group

REBA HANO INDIRIMBO "URAKUNZWE" YA MADINE MBABAZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND