RFL
Kigali

Mutabazi Jean Claude wari umaze imyaka 6 atumvikana mu muziki agarukanye indirimbo "Nzayivuga"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2022 15:02
0


Umuramyi Mutabazi Jean Claude yashyize hanze indirimbo nshya "Nzayivuga", akaba ariyo imugaruye mu muziki mu buryo buhoraho nyuma y'imyaka 6 yari amaze yarahagaritse umuziki.



Mutabazi Jean Claude ni umugabo wubatse, umaze imyaka 11 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ubuhanzi yabutangiriye i Rubavu ari na ho yabaye cyane asengera mu itorero rya ADEPR. Amaze igihe atuye muri Kigali, akaba abarizwa mu itorero Nayote Church riherereye i Nyamirambo ahazwi nko kwa Bishop Mama Queen.

Tariki 25 Ukwakira 2015 yakoze igitaramo gikomeye yafatanyijemo n’abahanzi barimo Theo Bosebabireba, Mama Zulu, Ndoriva, M.Samuel, E. Ganza, Deborah, Thiery, Safari Isaac n’abakozi b’Imana barimo Pastor Jeanne na Pastor Simeon. Yakimurikiyemo Album ya mbere y'indirimbo z'amajwi yitwa "Isezerano". Kuva ubwo ntiyongeye kugaragara cyane mu muziki.

Mu kiganiro na InyaRwanda, ubwo yatugezagaho indirimbo nshya "Nzayivuga", Mutabazi Jean Claude yatangiye avuga ibyo yari ahugiyemo n'ingamba azanye nyuma y'imyaka 6 yari amaze acecetse. Yagize ati "Nari maze imyaka 6, nari mpugiye kubaka urugo n'izindi gahunda zo gushaka imibereho. Ngarutse bihoraho by'iteka ryose. Ngarukanye indirimbo yitwa "Nzabivuga"".

Uyu mugabo ufatanya umuziki n'akazi k'ubucuruzi akora mu buzima bwa buri munsi, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ifite ubutumwa "buhamya ko Imana dukorera ari Imana ivuga, kandi igasohoza icyo yavuganye natwe". Yasabye abakunzi b'umuziki we ko abahishiye indirimbo nyinshi, ati "Nababwira ko ndi kubategurira ibyiza byinshi kandi hamwe n'Imana bazanezerwa".


Mutabazi Jean Claude agarutse mu muziki


Mutabazi yashyize hanze indirimbo "Nzayivuga"

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA "NZAYIVUGA" YA MUTABAZI JEAN CLAUDE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND