RFL
Kigali

Abakinnyi basaga 100 nibo bazitabira isiganwa rya Rwandan Epic 2022

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/09/2022 14:27
0


Irushwa ry'amagare rya Rwandan Epic riba ngarukamwaka, rigiye gukinwa n'abakinnyi basaga 100 ndetse rimare iminsi 5.



Kuva tariki 1 Ugushyingo kugera tariki 5, mu Rwanda hazabera irushanwa ngarukamwaka rya Rwandan Epic rigiye kuba ku nshuro ya 3. Iri rushanwa risanzwe ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RAR Events), rikaba rizitabirwa n'abakinnyi basaga 100 barimo ababigize umwuga ndetse n'abatarabigize umwuga.

Simon De Schutter usanzwe ari mu bategura iri rushanwa, yavuze ko abakinnyi bagera kuri 62 bamaze kwiyandikisha. Yagize ati" Dufite abakinnyi bagera kuri 62 bamaze kwiyandisha, ndetse abantu baracyemerewe kwiyandikisha kugera mu byumweru bibiri biri imbere. Dufite ingengo y'imari igera kuri miliyoni 150 Frw yagiye ava mu baterankunga, ndetse andi akazava mu bazitabira isiganwa. Murabizi umwaka ushize twari dufite abasiganwa bagera kuri 42, ariko uyu mwaka turateganya kuzabona abasiganwa bagera ku 100. Turifuza ko abantu bazaza kudushyigikira kuko ni irushanwa rinyura mu byaro, ndetse n'aho tuzajya dusoreza turashaka ko abantu bazajya baba bahari ku bwinshi."


Simon yemeza ko Mountain Bike izafasha abakinnyi b'abanyarwanda kuzitabira imikino Olempike ku bwinshi mu myaka itaha.

Ubwo iri siganwa ryaherukaga kuba muri Werurwe uyu mwaka aho abasiganwa bagera kuri 42 aribo bari bitabiriye

Habimana Jean Eric umaze kwegukana iri siganwa inshuro 2 zikurikiranya, avuga ko yiteguye kongera kwitwara neza uyu mwaka. Yagize ati "Iri siganwa rya Mountain Bike ryarandyoheye cyane, kuko nakundaga cyane Mountain Bike nkiri muto. Ndashimira abantu barizanye mu Rwanda bakaritegura kugera na n'ubu rikaba rikiba. Kuri iyi nshuro ndumva niteguye neza, by’umwihariko mu mutwe. Ndi gukora imyitozo ikomeye, kuko ndabizi uyu mwaka rizaba rikomeye cyane."

Habimana Jean Eric wambaye Orange niwe ufite iri rushanwa inshuro nyinshi 

Rwandan Mountain Bike uyu mwaka izakinwa mu duce 5, ndetse ari nabwo bwa mbere rizaba rikinwe iminsi myinshi aho abasiganwa bazakora intera ingana na Kilometero 300.

Aho abakinnyi bazanyura

Agace ka mbere ka Kigali Kigali, aho abasiganwa bazahagurukira i Nyamirambo kuri Fazenda bagere kuri Mountain Kigali, iyi ikazaba ari intera ya Kilometero 9. Agace ka kabiri kazaba ari Shyorongi Musanze, aho abasiganwa bazahagurukira Rusiga basoreze kuri sitade ya Musanze ku ntera ya Kilometero 99.

Agace ka gatatu kiswe Kinigi Burera Kinigi. Abasiganwa bazahagurukira ARCC banyure kuri Twin Lakes bagaruke kuri ARCC, ikazaba ari intera ya Kilometero 71.

Agace ka kane kiswe Kinigi Kinigi, abasiganwa bakazahagurukira ahasanzwe habera igikorwa cyo kwita izana ubundi bazenguruke intera ingana na Kilometero 34, naho agace ka nyuma kakaba kariswe Mukamira Rubavu aho abakinnyi bazahagurukira Nyabihu bagasoreza Gisenyi ku ntera ingana na Kilometero 62.

Isiganwa rya Rwandan Mountain Bike ryatangiye gukinwa mu Rwanda muri 2020 ryegukana na Habimana Jean Eric, mu 2021 irushanwa ntiryabasha kubaho kubera COVID-19, hanyuma muri Werurwe 2022 ari nabwo iri siganwa ryari ribaye mpuzamahanga, ryakinwe iminsi igera kuri 4, nabwo Habimana Jean Eric araryegukana. 

Iri siganwa rinyura mu bice by’icyaro ndetse birimo inzira zigoranye 

Hakoreshwa amagare ajyanye n'imihanda yo mu misozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND