Nyiramajyambere Marie Jeanne, wasigiwe umwuzukuru we n’umukobwa we atazi iyo yagiye, yatangaje ko yari abayeho mu buzima bubi ndetse n’umwana yaravuye mu ishuri, gusa kuri ubu akanyamuneza ni kose nyuma yo kumenya ko amafaranga y’ishuri yishyurwa n’ababyeyi yaringanijwe.
Uyu mubyeyi wo mu Karereka Rubavu ugeze mu zabukuru, yasazwe
n’umunezero nyuma yo kumva ko amafaranga y’ishuri yagabanutse ku bana biga mu
mashuri abanza. Yashimiye Leta y’u Rwanda avuga ko kuringaniza amafaranga y’ishuri bizatuma abana bose biga
by’umwihariko umwuzukuru we wari yaravuye mu ishuri bitewe n’uko yamusigiwe n’umubyeyi
we ndetse akaba atazi ise umubyara kuko atigeze amwerekwa na nyina.
Uyu mubyeyi yatangaje ko yari yaragowe cyane no kubona amafaranga y’ishuri kuburyo bitari byoroshye kuri we kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura ifunguro uyu mwana wari ugeze mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza abashe kujya mu ishuri. Marie Jeanne, yatangaje ko mwana we mukuru yari asigaranye nawe yavuye mu ishuri kubera kubura amafaranga yo kwishyura ifunguro.
Avuga kuri uyu umwanzuro wa Guverinoma y’u Rwanda wo kuringaniza amafaranga
y’ishuri mu mashuri yose ya Leta ndetse n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, yashimiye
Guverinoma y’u Rwanda, aho yagize ati: ”Mfite umunezero udasanzwe kubera ko
umwuzukuru wanjye agiye gutangira ishuri kimwe n’abandi kandi nizeye ko Imana
izamfasha bikagenda neza akabasha kubona ubwenge mu ishuri.
Uyu mwana mama we yaramuntanye gusa nakoze uko
nshoboye kugira ngo abashe kwiga aho ubushobozi bwanjye bwari bugeze narimaze
kunanirwa”.
Tuganira n’abandi baturage batandukanye bo muri aka Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Rugerero na Nyundo bagaragaje akanyamuneza k’umitima bavuga imyato Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bavuga ko umubare w’abana bata ishuri uzagabanuka.
TANGA IGITECYEREZO