RFL
Kigali

Ibikorwa wakorera umukobwa mukundana akaguhoza mu bitekerezo bye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/09/2022 11:56
0


Buri musore wese yifuzako yahora mu bitekerezo by’umukunzi, nyamara si buri wese uzi kubiharanira. Musore niba wahoraga wibaza icyo wakora ngo wigarurire intekerezo z'umukobwa ukunda ngibi ibyo gukora:



1.Mutere imitoma kenshi ariko ubiharire umwanya

Nibyiza gutera imitoma umukobwa ukunda ariko bitari ibyaburigihe, fata byibuza umunsi umwe(1) mu cyumweru maze umutomore kahave, ibi bizatuma ya minsi yindi wa mukobwa azabona umwanya wo gutekereza kuri ya magambo meza wamubwiye bitume utamuva mu bitekerezo.

2.Ibuka kumuhamagara no kumwandikira ariko ntukabye

Ni byiza ko ariwowe ufata iya mbere guhamagara cyangwa kwandikira umukobwa ni bwo biryoha cyane kurusha kuba umukobwa ariwe uzajya ukunda kuguhamagara. Irinde rero kumwandikira cyangwa kumuhamagara bya buri kanya kuko bizatuma akurambirwa cyangwa se usange agufashe nk’umusore wimbura mikoro kandi inzozi za buri mukobwa arukugira umugabo ufite icyo akora.

3.Nyuzamo wiburishe umare nk’umunsi 1 cyangwa 2 utamwandikiye utanamuhamagaye

Ibi bizamuremamo uruvangitirane rw’ibitekerezo yibaza icyo wabaye, urukumbuzi rube rwinshi hafi yo gusara. Aha rero ugomba kwitwararika uko ugaruka,ndetse n’ amagambo ugarukanye. 

Uyu uzaba arumwanya mwiza wo kugarukana ya mitoma, mbese umubwira uburyo warukumbuye Wenda uko areba uko aseka se nibindi. Kuri uru rwego umukobwa azumva agufitiye ubwuzu muganire agukumbuye kandi na yamagambo meza wamubwiye ayazirikane kurushaho kuko aba ayabonye ayababaye.

4.Muhe serivise agukeneyeho ariko ntukabye

Tuvuge niba umukunzi wawe akunda kugusaba amainite nibyiza ko uyamuha ariko ntibibe ibya buri munsi. Niba se ajya agusaba kuza kumufata ahantu runaka bimwemerere ariko rimwe na rimwe umuhakanire. Ibi bizatuma agufata nkumuntu ufite gahunda utari sebirahu agakomye kose wiruka.

5.Shyira ubutumwa kubyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ariko ntukabye

Kugira icyo uvuga kubyo yashyize ku nkuta ze ni byiza kuko abona ko ushishikajwe ni byo akora buri munsi, gusa ujye wirinda gukabya bituma atagutekereza kuko agahinze kose uba uhari akubona bigatuma atibaza impamvu utagize icyo ubivugaho noneho kandi warusanzwe ubikora.

6.Mwiteho mwereke ko uzirikana gahunda ze kandi umukemurire n’utundi tubazo

Abakobwa aho bava bakagera bakunda kwitabwaho,guteteshwa nibindi nibyiza ko ubikora,ahora atekereza ya senariyo. mutungure umwibutse gahunda yigeze kukubwira umubaze aho igeze bizamishimisha cyane kuko atarabyiteze. Gerageza kandi kumukemurira utubazo tumwe na tumwe mu gihe ubifitiye ubushobozi, tuvuge nko kumuha amafaranga yo kwifashisha mu gihe uziko ntakazi agira nibindi.

7.Nubona ibi byose bigana aheza tangira kumwereka imiryango n’inshuti zawe

Icyo cyizaza gipfundikira byabindi byose noneho bizatuma atangira guharo agutekerezaho byagutse bityo ube uramwigaruriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND