Umuhanzi Ruger w’icyamamare mu njyana ya Dancehall, yatangaje ko ubuzima bwe yabweguriye umukiza mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye ya mbere.
Ibi yabitangaje mu butumwa yasangije abamukurikira kuwa
22 Nzeri 2022 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram.
Yagize ati:”Navuze byinshi kuri iyi Album, ubu navutse
bundi bushya.”
Aboneraho gutangaza itorero ryamufashishije kwakira agakiza ati:”Nshimiye
Tabernacle Christian Centre ryamfashije gushinduka.”
Ruger yavuze ko kuba yarakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza, byagize uruhare rukomeye mu mikorerwe ya Album yitegura gushyira hanze.
Album ya mbere ya Ruger aritegura kuyishyira hanze mu mpera z’uyu
mwaka ikaba izaba ikurikirana na EP yamubereye umugisha.
Kwakira Kristo k’uyu muhanzi, byitezweho kuzahindura byinshi mu mikorerwe y’umuziki we kandi na Album ye ikazasobanura byinshi ku buzima bwe bushya.
TANGA IGITECYEREZO