RFL
Kigali

Ruger yatangaje ko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2022 11:39
0


Umuhanzi Ruger w’icyamamare mu njyana ya Dancehall, yatangaje ko ubuzima bwe yabweguriye umukiza mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye ya mbere.



Ibi yabitangaje mu butumwa yasangije abamukurikira kuwa 22 Nzeri 2022 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram.

Yagize ati:”Navuze byinshi kuri iyi Album, ubu navutse bundi bushya.”

Aboneraho gutangaza itorero ryamufashishije kwakira agakiza ati:”Nshimiye Tabernacle Christian Centre ryamfashije gushinduka.”

Ruger yavuze ko kuba yarakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza, byagize uruhare rukomeye mu mikorerwe ya Album yitegura gushyira hanze.

Album ya mbere ya Ruger aritegura kuyishyira hanze mu mpera z’uyu mwaka ikaba izaba ikurikirana na EP yamubereye umugisha.

Kwakira Kristo k’uyu muhanzi, byitezweho kuzahindura byinshi mu mikorerwe y’umuziki we kandi na Album ye ikazasobanura byinshi ku buzima bwe bushya.

Haritegurwa Album ya mbere ya RugerRuger yavuze ko yamaze kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND