RFL
Kigali

Patient Bizimana yibarutse imfura yavukiye muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2022 7:12
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana n’umugore we Uwera Gentille bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo y’umuhungu.



Patient uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Ikimenyetso’, yabwiye InyaRwanda ko umwana we yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022.

Ku wa 19 Ukuboza 2021, ni bwo Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y’Imana, biyemeza kubana akaramata.

Patient yari agaragiwe n’umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n’abandi bahanzi batashye ubukwe bwe barimo James [James&Daniella] n’ibindi byamamare mu ngeri zinyuranye.

Patient n’umugore we basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n’umugore wa Apotre Masasu Joshua.

Ubwo Patient Bizimana yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.

Ati “Kuva nakumenya wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye umutuzo mu mutima wanjye.”

Akomeza ati “Uyu munsi cyangwa ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n’imiraba izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n’iyo wampitishamo inshuro igihumbi nakongera kuguhitamo.”

Uwera nawe yasezeranyije Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati “Ndahiriye imbere y’ababyeyi, ab’umwuka, ab’umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose, uri umugisha ntazigera ntesha agaciro na rimwe mu buzima.”

Nyuma y’iminsi umunani yari ishize barushinze, uyu muhanzi yasohoye indirimbo yahimbiye umugore we. Yanayiririmbye imbere y’Abakristu, ubwo bari bari guhamya isezerano ryabo imbere ry’Imana.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho hagaragaramo ibice by’ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n’ibindi bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.

Uretse amashusho y’ubu bukwe, hari n’amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga cya Cricket.


Patient Bizimana n’umugore we Gentille bibarutse imfura y’umuhungu 

Patient yavuze ko bibarutse umuhungu wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Muri Nzeri 2021, ni bwo Patient Bizimana n’umugore we batangiye urugendo rushya rw'ubuzima 

Patient aherutse kugaruka i Kigali nyuma y’ibitaramo yakoreye i Burayi. Ni mu gihe umugore we yahise ajya muri Amerika ari na ho yabyariye 

Patient Bizimana n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PATIENT YAHIMBIYE UMUGORE WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND