Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana n’umugore we Uwera Gentille bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo y’umuhungu.
Patient uzwi mu ndirimbo
zirimo nka ‘Ikimenyetso’, yabwiye InyaRwanda ko umwana we yavukiye muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022.
Ku wa 19 Ukuboza 2021, ni bwo
Patient wamamaye mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, yasabye anakwa umukunzi we Uwera
Karamira Gentille, ku gicamunsi bahana isezerano imbere y’Imana, biyemeza
kubana akaramata.
Patient yari agaragiwe
n’umuhanzi Simon Kabera [Parrain], Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n’abandi
bahanzi batashye ubukwe bwe barimo James [James&Daniella] n’ibindi
byamamare mu ngeri zinyuranye.
Patient n’umugore we
basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa ERC Masoro, basezeranyijwe n’umugore
wa Apotre Masasu Joshua.
Ubwo Patient Bizimana
yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we, yamuhaye isezerano rikomeye, avuga ko
kumenyana nawe byamuhaye umutuzo mu mutima.
Ati “Kuva nakumenya
wambereye inshuti, umbera umuvandimwe, uranyumva, urangandukira, kandi wampaye
umutuzo mu mutima wanjye.”
Akomeza ati “Uyu munsi cyangwa
ejo ibihe byahinduka, ariko twe ntabwo tuzahinduka. Kandi nta n’imiraba
izatunyeganyeza mu rugendo rwacu. Imana izabana natwe ndabyizeye, twarasenganye, twagiranye umwanya udasanzwe, mu buzima bwanjye n’iyo wampitishamo inshuro
igihumbi nakongera kuguhitamo.”
Uwera nawe yasezeranyije
Patient Bizimana kuzamugandukira. Ati “Ndahiriye imbere y’ababyeyi, ab’umwuka,
ab’umubiri ko nzagukunda, nzakubaha, nzakuguyaguya, nzaguhangayikira kandi
nzagushyigikira iteka. Ndagukunda none n’iteka ryose, uri umugisha ntazigera
ntesha agaciro na rimwe mu buzima.”
Nyuma y’iminsi umunani yari
ishize barushinze, uyu muhanzi yasohoye indirimbo yahimbiye umugore we.
Yanayiririmbye imbere y’Abakristu, ubwo bari bari guhamya isezerano ryabo
imbere ry’Imana.
Muri iyi ndirimbo, uyu
muhanzi aririmba ashima Imana ko yasohoje isezerano yabahaye. Mu mashusho
hagaragaramo ibice by’ingenzi byaranze ubu bukwe, ababutashye, n’ibindi
bigaragaza umunezero waranze ubu bukwe.
Uretse amashusho y’ubu
bukwe, hari n’amashusho agaragaza Patient acurangira piano i Gahanga ku kibuga
cya Cricket.
Patient Bizimana n’umugore we Gentille bibarutse imfura y’umuhungu
Patient yavuze ko bibarutse umuhungu wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Muri Nzeri 2021, ni bwo Patient Bizimana n’umugore we batangiye urugendo rushya rw'ubuzima
Patient aherutse kugaruka i Kigali nyuma y’ibitaramo yakoreye i Burayi. Ni mu gihe umugore we yahise ajya muri Amerika ari na ho yabyariye
Patient Bizimana n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO