BePawa
Kigali

Fireboy yatangaje ko ariwe na Rema batumye umuziki wa Nigeria ukomera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2022 17:04
0


Umuhanzi Fireboy DML yatangaje ko we na mugenzi we Rema, aribo bagize uruhare mu gukomeza umuziki wa Nigeria.



Adedamola Adefolahan umaze kwamamara mu muziki ku izina rya Fireboy DML, ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iyi minsi ukomoka muri Nigeria. Uyu musore ukunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga bitewe n'ibihangano bye byakoze ku mitima ya benshi, yamaze gutangaza ko ariwe na mugenzi we Rema bakomeje umuziki w'igihugu cyabo.

Fireboy DML mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Ebro Darden cyanyuze kuri Apple Music, yumvikanye agaruka ku ruhare yagize mu kumenyekanisha no gukomeza umuziki wa Nigeria, ndetse anahamya ko we n'umuhanzi Rema aribo babigizemo uruhare runini. Mu magambo ye, Fireboy DML yagize ati :''Njyewe na Rema nitwe babiri bayoboye ikiragano gishya, nta gushidikanya. Nitwe twagize uruhare mu gukomeza umuziki wa Nigeria''.

Fireboy DML yakomeje agira ati: ''Njye na Rema dufitanye indirimbo 5 twarangije gukora, gusa tutarasohora. Igihe tuzazisohora, nazo ndizera ko zizakirwa neza n'abafana bacu''. Net Naija yatangaje ko Fireboy na Rema bahagaze neza, gusa ibyo uyu muhanzi yavuze bisa nko kwishongora kuri bakuru be barimo Davido, Wizkid, P-Square na Burna Boy nabo bazamuye umuziki wa Nigeria ku rwego mpuzamahanga.

Fireboy yatangaje ko we na Rema aribo bazamuye umuziki wa Nigeria.

Fireboy DML avuze ibi mu gihe aba bombi bamaze gukorana n'abahanzi bakomeye barimo ED Sheeran, ndetse na Rema akaba aherutse gusubiranamo indirimbo ye 'Calm Down' na Selene Gomez ihagaze ku isoko ry'umuziki. Aba bombi banakoreye ibitaramo bikomeye i Kigali, banaherutse gutwara ibihembo bya The Headies Awards 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND