BePawa
Kigali

Urugendo rw'Amavubi U23 azagera muri Libya umukino wahumuye – AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/09/2022 15:13
0


Ikipe y'igihugu Amavubi y'abatarengeje imyaka 23 iri mu rugendo igana muri Libya, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizaba umwaka utaha.



Iyi kipe yahuye n'urugendo rukomeye cyane kubera ingendo zigana muri Libya zigoye cyane muri ibi bihe, kubera ikibazo cy'umutekano mucye uri muri iki gihugu.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda ku isaha ya saa 23:25 anyura i Doha muri Qatar, ihava yerekeza Istanbul. Abakinnyi b'ikipe y'igihugu n'abayihekeje, bahagurutse Istanbul berekeza muri Libya aho biteganyijwe ko baza kuhagera ku isaha ya saa tatu z'ijoro.

Amavubi azakina na Libya kuri uyu wa gatanu tariki 23 ku isaha ya saa 19:00. Ikipe y'igihugu ntabwo izabashaka gukorera imyitozo ku kibuga bazakiniraho, kuko bari buhagere bacyererewe.

Amavubi ari gushaka itike y'igikombe cy'Afurika mu batarengeje imyaka 23, kizabera muri Maroc umwaka utaha. Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda i Huye tariki 27 Nzeri uyu mwaka, ikipe izabasha gutambuka iki gice ikazahura na Mali mu cyiciro gikurikiyeho.

Nyarugabo Moise (As Kigali), Rudasingwa Prince (Rayon Sports), Nyamurangwa Moses (Sunrise fc)



Rujugiro ushinzwe ibikoresho by'amavubi
Gitego ukinira Marine umwe mu bakinnyi bitezweho ibitego

Gatera Musa umutoza wungirije

Niyomukiza Faustin ukina nka nimero 2 ya Bugesera FC
Rudasingwa Prince rutahizamu wa Rayon Sports

Hoziana Kennedy umukinnyi wa Bugesera FC ukina mukibuga hagati

Muhanyimana Claude perezida w'abafana b'Amavubi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND