RFL
Kigali

Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru y'uko igurisha intwaro ku Burusiya

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:22/09/2022 13:58
0


Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru y'uko igurisha intwaro ku Burusiya, kandi ko idafite na gahunda yo kubikora mu gihe kiri imbere.



Ku wa Kane, Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru avuga ko iki gihugu cyaba kigurisha intwaro mu Burusiya, ni nyuma y'uko Amerika yari yavuze ko u Burusiya buhagura ibisasu bya roketi n'ibisasu bya rutura.

Amakuru dukesha BBC, ni uko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA), umuyobozi utaravuzwe izina muri Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu yagize ati: "Ntabwo twigeze tugurisha mu Burusiya intwaro cyangwa amasasu, kandi ntabwo tunateganya kubyohereza".

Yakomeje ashinja Amerika, n’izindi "Ngabo z’abanzi", gukwirakwiza ibihuha mu nyungu za politiki n'igisirikare cyayo. Mu ntangiriro za Nzeri, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta z'unze ubumwe z’Amerika, yavuze ko Koreya ya Ruguru yagurishije u Burusiya ama miriyoni y’ibisasu bya roketi n’ibisasu bya rutura.

Ariko nyuma umuvugizi w’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano, John Kirby yaje kugaragara amakuru yatangajwe atari yo, ko kugura no kugurisha bitararangira, kandi nta kimenyetso cyerekana ko izo ntwaro zizakoreshwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Ibitero by'u Burusiya muri Ukraine muri Gashyantare byagaragaje ko iki gihugu gihenze mu gisirikare cyacyo, kuko bakoresheje intwaro zigezweho zirimo misile zihenze, mu gihe Ukraine yakoresheje intwaro yaguze zikayitera igihombo gikomeye.

Umubano w'u Burusiya na Koreya ya Ruguru wagabanutse nyuma yuko leta z'unze ubumwe z'aba Soviyeti zisenyutse mu 1991, gusa wongeye gusa n'ubyuka buhoro mu myaka yashize, mu gihe umubano w'u Burusiya n'ibihugu byo mu burengerazuba wari wifashe nabi.

Muri Nyakanga, Koreya ya Ruguru yari kimwe mu  bihugu bike byemejwe ku mugaragaro nk'ibishyigikiye u Burusiya mu ntambara iri mu burasirazuba bwa Ukraine. Mu gisa nko kwihorera, Ukraine yahise ihagarika ububanyi n'amahanga na Pyongyang.

Mu ntangiriro z'uku kwezi, Perezida w'u Burusiya, Vladmir Putin yiyemeje kwagura umubano w'ibihugu byombi mw'ibaruwa yandikiye mugenzi we Perezida Kim Jong-un, ndetse na Koreya ya Ruguru ivuga ko izakomeza ubucuti bwo kugenderana na Moscow.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND