RFL
Kigali

Family of Singers Choir (FoS) yateguye igitaramo gikomeye "Umuryango Mwiza Live Concert Season I"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2022 12:13
1


Family of Singers Choir (FoS), itangaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo mu rusengero rwa Peresibiteriyeni y’u Rwanda (EPR), Paruwasi ya Kiyovu, yateguye igitaramo gikomeye yise "Umuryango mwiza live concert" kigiye kuba ku nshuro ya mbere.



FoS igizwe n’urubyiruko, abasaza, abashakanye n’ababyeyi bibana. Yatangiye umurimo mu Ukwakira 2009. Kuri ubu iyi korali yateguye igitaramo gikomeye kigiye kuba ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo kizaba tariki 25/09/2022 kuva saa munani z'amanywa. Kizabera i Gisozi kuri Romantic Garden. Kizaririmbamo Family of Singers Choir, Healing Worship Team na Believers Worship Team.

Nk'uko inyaRwanda yabitangarijwe n'Ubuyobozi bwa FoS, "Umuryango Mwiza Live Concert" ni igitaramo kigamije gutanga umusanzu mu kubaka umuryango hashingiwe ku ndangagaciro za Gikristo. Ibi ni mu rwego rwo guteza imbere ibyo yiyemeje kandi igere ku ntego yayo nyamukuru yo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo.

Iyo witegereje umubare munini wo gutandukana mu bashakanye bashya ndetse nabamaze igihe babana kubera ibibazo byo mu ngo, no gutekereza ku ngaruka zangiza abana, itorero ndetse n’igihugu bivuye mu kutita ku ndangagaciro z’umuryango, FoS yiyemeje guteza imbere imibereho myiza y’umuryango hagati y’umugabo, umugore n’abana.

Ku bw’izo mpamvu zavuzwe haruguru, korari yemeje izina ry’umuryango w’abaririmbyi, ushimangira kubana kw’abagize umuryango, ihuriza hamwe abakristu bose uhereye ku bato, abasaza, abubatse n’ababyeyi bibana, ishishikariza umugabo n’umugore gukorera hamwe muri korari hagamijwe kwereka abandi bakristu ndetse n’abandi ko gukorera Umwami kubwumvikane biteza imbere ubumwe bw’umuryango.

Ifite gahunda yo gushyiraho korari FoS Junior kandi yifuza ko abana bafite ababyeyi muri FoS baba abanyamuryango ba korari; cyane ko FoS isanzwe ifite ababyeyi n’abana bakorera umurimo w’Imana hamwe.

Usibye kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo muri EPR Kiyovu no mu yandi ma Paruwasi mu gihugu hose, FoS yayoboye ibikorwa bitandukanye biteza imbere ubumwe b’umuryango. Bimwe muri ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

Ku cyumweru cya kane cya buri kwezi, FOS itegura kandi ikayobora serivisi y’icyo cyumweru cyahariwe umuryango kugirango ifatanye n’imiryango yakoze ubukwe muri uko kwezi bakabyizihiza nk’isabukuru yo gusezerana kwabo. Impano idasanzwe ihabwa abashakanye bamaze igihe kirekire ugereranije n’abandi bashakanye. 

FoS ikora iki gikorwa cya buri kwezi kugirango ishishikarize imiryango kubana mu rukundo n’amahoro aho umugabo n’umugore bubaha Imana n’indahiro zabo, bagasengerwa kandi bagatanga ubuhamya bufasha abandi kumva ko kubana akaramata bishoboka.

Buri mwaka mu kwezi k’Ugushyingo, FoS ku bufatanye na EPR Kiyovu, bategura Icyumweru cy’umuryango bagatanga amahugurwa ku bashakanye mu byiciro bitandukanye, n’abandi bagize umuryango: Icyiciro cya mbere ni icy’abashyingiranywe kugeza ku myaka 10, Icyiciro cya kabiri ni icy’abashakanye kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15, Icyiciro cya gatatu ni icy’abashakanye barengeje imyaka 15, Abasore n’inkumi n'Abana nabo bashyirwa mu byiciro bitandukanye.

FoS isura imiryango ya korari muri rusange ikanasura imiryango y’abaririmbyi bagize ibyago nko kubura ababo bakundaga.

Mu bikorwa biteganijwe mu guteza imbere imibanire myiza y’umuryango harimo gushyiraho itsinda riganiriza kandi rigira inama abitegura gushinga urugo, gushyiraho itsinda rigira inama imiryango ifite ibibazo mu mibanire, gukomeza no kunoza amahugurwa mu cyumweru cy’umuryango (abibana abubakanye, rurubyiruko n’abana) no gutangiza Korali y’abana – FoS Junior.

Ibihe bya COVID-19 isi yahuye nabyo byerekanye ko imiryango myinshi ifite ibibazo bitandukanye, ariko haragaragara ubufatanye bukomeye mubantu no muba Kristu kubw’umwihariko. Biragaragara ko buri wese ashyizeho urwe ruhare cyane cyane abafite inshingano zo kuganira Ijambo ry’Imana, ikibazo cy’imibanire mu miryango cyagabanya ubukana kandi bakuzuza leta mumbaraga n’ubushake ishyira mugukemura ibyo bibazo.


FoS isanga Umuryango ubanye amahoro ari inkingi ikomeye mu kubaka itorero n’igihugu


Iki gitaramo kizaba mu mpera z'uku kwezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeannette 1 year ago
    Mwiriwe intego y,iki gitaramo ni nziza cyane family of singers bagize neza gutekereza ku umuryango . Nyagasani akomeze kubashyigikira





Inyarwanda BACKGROUND