Kitoko Bibarwa wubatse izina mu muziki w’u Rwanda ku izina rya Kitoko abikesha injyana ya Afroabeat yanyuzwe no kwakira Producer MadeBeats wimukiye i Burayi mu gihugu cy'u Bwongereza.
Hashize iminsi itatu inkuru ibaye kimomo y'uko Producer MadeBeats wari ufatiye runini umuziki w’u Rwanda, agiye gutura mu Bwongereza.
Iyi nkuru ntabwo yakiriwe neza mu myidagaduro ya hano imbere mu Rwanda, gusa ku batuye mu Bwongereza barimo na Kitoko bo bayisamiye hejuru.
Abinyujie kuri konti ye ya Instagram, Kitoko yasangije abantu ifoto ari kumwe na MadeBeats maze yandikaho ijambo London ubona ko yahageze.
Kitoko yanyuzwe no kwakira Made
Ku mugoroba wo kuwa 19 Nzeri 2022 ni bwo Madebeats yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho yari aherekejwe n’inshuti ze nke zirimo Dj Pius.
Madebeats yavuze ko nagera mu Bwongereza azanyura i Londres gato kuko hari ibyo agomba kuhafata, ubundi agakomereza i Manchester aho azaba atuye.
Dj Pius ni umwe mu baherekeje MadeBeats ava i Kigali
Junior Giti nawe ni umwe mu baherekeje MadeBeats
TANGA IGITECYEREZO