RFL
Kigali

Kayonza: Umuyobozi akurikiranyweho gutwika inzu y'umuturage ayobora

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/09/2022 11:33
0


Umuyobozi w'umudugudu w'Akamayange wo mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza ho mu Ntara y'Iburasirazuba, ari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, aho akurikiranyweho kugira uruhare mu gutwika inzu y'umuturage ayobora igakongoka.



Mu ijoro ryo ku ya 20 rishyira ku ya 21 Nzeri 2022, ni bwo umuturage witwa Niyonsaba Bosco w'imyaka 42 y'amavuko yatewe n'abantu atamenye babanza kumukomangira ngo akingure, yanze bamena idirishya, basuka Esance mu nzu yakodeshaga, barayitwika.

Avuga ko yahise atabaza abaturanyi bakamufasha kurokora umugore we n'abana batanu bari kumwe mu nzu ariko ibintu byayirimo byose bigakongoka.

Yabwiye IGIHE ati ''Nahise mbyuka nsanga umuriro watangiye gukwirakwira, mena idirishya ndatabaza abaturanyi baraza bamfasha gukuramo umugore n’abana banjye batanu ariko ibindi bikoresho byose twari dutunze byahiriyemo.''

Niyonsaba yaketse ko umuyobozi w'umdugudu ari we wihishe inyuma y'ubu bugizi bwa nabi kuko ngo yigeze kumubwira ko agomba kuva mu mudugudu w'Akamayange yihuse, bitaba ibyo akazahava bamujyana mu irimbi.

Uyu muturage arasaba inzego za Leta kurenganurwa, ati “Ndasaba Leta indenganure kuko aho nabaga nakodeshaga, Mudugudu aranshinja ubujura ariko ntiyerekana abo nibye niwe nkeka kuko yari amaze iminsi angendaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yavuze  ko Umukuru w’Umudugudu uvugwa yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe iperereza rigikomeje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND