BePawa
Kigali

Rayon Sports igiye gusubira ku ivuko

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/09/2022 11:35
0


Mu gikorwa cyiswe "Rayon Sports ku Ivuko", kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports irasubira ku ivuko i Nyanza aho izanakinira umukino wa gicuti.



Mu gikorwa ngarukamwaka gikunze guhuza Rayon Sports n'akarere ka Nyanza ari na ko Karere iyi kipe y'ubukombe yavukiyemo, kuri uyu wa Gatandatu ubururu n'umweru buraba bubarizwa i Nyanza.

Ku bikorwa bizaba bijyanye iyi kipe harimo igikorwa cy'umuganda kizaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu aho bazaba bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza ndetse n'abakinnyi b'ikipe ya Nyanza FC. Nyuma yaho kuri sitade ya Nyanza FC hazaba umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Nyanza FC, umukino nurangira hakazabaho gusangira.

Tariki 8 Gashyantare nibwo Rayon Sports iheruka guhura na Nyanza FC mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sports itsinda Nyanza FC ibitego 4-0. Umukino Nyanza iheruka kwakira Rayon Sports tariki 14 Ukwakira 2021 ubwo amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2.

Onana ni we mukinnyi wa Rayon Sports uheruka gutsindira igitego i Nyanza 


Nyanza FC uyu mwaka ifite itego zo kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yaho umwaka ushize w'imikino yaviriyemo mu mikino ya 1/4.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND