RFL
Kigali

Shampiyona y'icyiciro cya kabiri yatewe ipine

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/09/2022 11:53
0


Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru mu Rwanda yasubijwe inyuma hasohoka ingengabihe nshya.



Iyi shampiyona byari biteganyijwe ko izatangira tariki 10 Ukwakira nk'uko FERWAFA yari yandikiye amakipe y'icyiciro cya kabiri mu ibaruwa yasohotse tariki 17 Kanama uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 ni bwo FERWAFA yongeye kwandikira amakipe akina icyiciro cya kabiri iyamenyesha ko gahunda yari ihari igaragaza igihe Shampiyona izatangira yahindutse, shampiyona ikaba izatangira tariki 29 Ukwakira uyu mwaka.

Tariki 27 Nzeri ni wo munsi wa nyuma ikipe izakina icyiciro cya kabiri igomba kuba yiyandikishijeho, naho hagati ya tariki 28 Nzeri kugera tariki 6 Ukwakira komisiyo ya FERWAFA ishinzwe kugenzura ibisabwa ngo ikipe ikine icyiciro cya kabiri nibwo izakora iki gikorwa. Igihe cyo kwandikisha abakinnyi ni ukuva tariki 22 Nzeri kugera tariki 10 Ukwakira uyu mwaka.

Shampiyona y'icyiciro cya kabiri isanzwe yakira amakipe abiri avuye mu cyiciro cya mbere kuri ubu Etoile de L'Est na Gicumbi FC ni zo kipe zasubiye mu cyiciro cya kabiri zivuye mu cya mbere, mu gihe Rwamagana City na Sunrise FC arizo zazamutse mu cyiciro cya mbere.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND