BePawa
Kigali

Abakinnyi bagize amakipe abiri azahura muri All Star Game bagiye ahagaragara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/09/2022 8:32
0


Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe umukino wa All Star Game uzahuza ikipe ya Mpoyo Axel n'ikipe ya Hagumintwari Steve.



Uyu mukino uba ngarukamwaka ugasoza umwaka w'imikino uba utambutse, ndetse ukakira n'undi mwaka w'imikino uba ugiye kuza. Kuri iyi inshuro amakipe abiri azahura mu mukino uzabera muri BK Arena, ikipe ya mbere izaba ari iya Mpoyo Axel uzaba ari na Kapiteni, ihure n'ikipe ya Hagumintwari Steve nawe uzaba ari Kapiteni.

Abakinnyi bagize ikipe ya Mpoyo Axel: Gray Kendall, Filer J Adonis, Thomas JR Cleveland, Nshobozwabyosenumukiza JJ Wilson, Shyaka Olivier, Sangwe Armel, Kaje Elie, Niyonkuru Pascal, Nkusi Arnold, Kabare Hubert, Munyeshuri Thierry na Mpoyo Axel uzaba ari Kapiteni. Umutoza azaba ari Ogolla Benson Oluoch.


Ikipe ya Hagumintwari Steve izaba igizwe na: Ndizeye Dieudonne, Ntore Habimana, Perriere Steven, Beleck Bell Engelbert, Wamukotah Bush, Uwitonze Justin, Kubwimana Kazingufu Ally, Aganze Espoir, Kamnooh Betouoji Frank, Muteba Tresor, Turatsinze Olivier na Hagumintwari Steve uzaba ari Kapiteni. Umutoza azaba ari Mwinuka Henri Dennis Newton.

Christopher, Ish Kevin b'Abanyarwanda, kongeraho Sauti Sol ni bo batangajwe ko bazasusurutsa abafana n'abakunzi ba Basketball bazaba baje kwihera ijisho uyu mukino, uzaba wahuriranye n'umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku ngagi.

Sauti Sol yagaragaje akanyamuneza ko kongera gutaramira i Kigali 

Christopher yiteguye kuririmbira abakunzi be Hashtag aherutse no gusohorera amashusho 

Ish Kevin agiye kongera gutaramira muri BK Arena





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND