RFL
Kigali

Nigeria: Urukiko rwategetse abarimu ba Kaminuza baretse kwigisha gusubira mu kazi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/09/2022 8:24
0


Urukiko rwo mu gihugu cya Nigeria rwasabye abarimu bigisha muri Kaminuza za Leta kugaruka mu kazi bagategereza icyemezo kizafatwa ku busabe bwa Leta ya Nigeria bwo gusuzuma ikibazo cy'abarimu bamaze umunsi bigaragambya kubera umushahara utabashimisha bahabwa.



Abarimu bigisha muri Kaminuza muri Nigeria bamaze igihe bigaragambya ndetse baherutse guys akazi kubera umushahara yabo bamaze amezi 7 badahembwa. Aba barimu banagaragaje kwinubira umushahara wabo bakavuga ko ari muto.

Iki kibazo cyahungabanyije imyigire y'abanyeshuri kugeza ago bigaragambya basaba ko abarimu byongera kwigisha. Leta ya Nigeria iyobowe, Muhammad Buhari yagiranye imishyikirano n'abarimu ariko ntibyagira icyo bitanga.

Kuwa gatatu tariki ya 21 Nzeri 2022, Umucamanza Polycarp Hamman yafashe icyemezo gusaba abarimu basabwa gusubira mu kazi ko kwigisha kugeza igihe hazarangirira urubanza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND