RFL
Kigali

Burundi: Ubuyobozi bwategetse umusore wabenze umukobwa kumwishyura Miliyoni

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/09/2022 8:28
0


Umusore wo muri Komini Bukeye, mu ntara ya Muramvya mu Burundi aherutse kubenga umukobwa wamuhaye inka amugereka 300.000FBU kugira ngo amubere umugabo. Ibi byatumye umusore ategekwa n'ubuyobozi muri Komini Bukeye kwishyura uwo yanenze 1.000.000 Fbu.



Uyu musore yanenze umukunzi we wa mbere abenguka undi mukobwa, abenga uwamuhonze imitungo, none ahawe n'ubyobozi igihano gikomeye. Inshuti z'uyu musore zabwiye Jimbere Magazine dukesha iyi nkuru ko umukobwa yifuzaga ko uyu musore babana akaramata ariko umuhungu amubwira ko nta mikoro afite. 

Umukobwa yiyemeje gufasha umusore amuha inka ariko nyuma amubwira inzu idafunze umukobwa amuha amafaranga yo gufunga inzugi n'amadirishya. Mu cyumweru gishize ni bwo umukobwa yamenye ko umukunzi yifuzaga ko yamubera umugabo afite gukwa undi mukobwa kandi akaba yaragurishije inka yahawe n'uwo yabeshyaga urukundo.

Kkuwa gatanu tariki 16 Nzeri 2022 ni bwo umukobwa yagiye gusaba umuryango ko bamuherekeza akajya ku musore bakaganira ku kibazo bagiranye. Kugira ngo uyu musore n'umukobwa bakiranuke, byasabye ukuboko k'ubuyobozi. Bwasabye umusore kwishyura umukobwa miliyoni y'amarundi akubiyemo inka yahawe agaciro k'amafaranga 700,000Fbu ndetse akongeraho 300.000 Fbu yahawe akinga inzu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND