BePawa
Kigali

USA: Perezida Kagame yagaragaje umuti wavura ibibazo byugarije isi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:22/09/2022 8:40
0


Perezida wa Repubulika y 'u Rwanda, Paul Kagame, yagaragarije ibihugu byitabiriye inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye ko ubufatanye mpuzamahanga bukenewe kugira ngo ibibazo byugarije abatuye isi bikemuke burundu.



Kuwa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama iri kubera mui Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yatinze ku byerekeye uburyo inkunga ihabwa abanyafurika igomba kugendana no kwishakamo amikoro ku bihugu bigize umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe. 

Yavuze ko umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe ukurikiranira hago iyi ntego ikomeye. Yavuze ko isi irimo ibibazo biyugarije kandi umwanya uhari wo kubikemura ari muto. Ati; "Ntitwamenya cyangwa ngo dukumire ibibazo byose ariko twakwitegura neza guhangana nabyo vuba na bwangu, kandi mu buryo buhamye nk'uko bukenewe cyane cyane habayeho gufatanya."

Perezida Kagame yagaragaje ko ubufaranye bushobora gutanga umusaruro, aho yatanze urugero ku bufatanye bw'Ingabo z'u Rwanda n'iza Centrafrica na Mozambique na Sadc uburyo ubwo bufatanye bwatanze umusaruro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND