RFL
Kigali

Bamporiki yemeye icyaha cyo kwakira indonke, asabirwa gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:21/09/2022 11:43
0


Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, yemereye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yemera icyaha aregwa cyo kuba yarakiriye indonke.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Nzeri 2022, ni bwo Bwana Bamporiki yitabye ku nshuro ya kabiri urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y'uko kuwa 16 Nzeri, urubanza rwari rwasubitswe bitewe n'uko Bamporiki yari yitabye adafite umwunganizi mu mategeko.

Kuri uyu wa Gatatu, Bamporiki yitabye urukiko yunganiwe na Me Habyarimana Jean Baptiste bari kumwe ndetse na Me Kayitana Evode wakoreshaga uburyo bw'ikoranabuhanga bwa SKYPE.

I Saa Mbili (08:00), Inteko y'iburanisha yabanje kubaza niba impande z'abashinjacyaha n'abunganizi b'uregwa bose biteguye kuburana, basubiza Perezida w'urukiko ko biteguye.

Bamporiki Edouard n'abunganizi be babanje kubazwa niba uregwa aburana yemera icyaha cyangwa ahakana, Me Habyarimana asubiza ati "Ndaburana nemera icyaha."


Bamporiki Edouard

Iki kirego gishingiye ku mafaranga uwitwa Gatera Nobert yahaye Bwana Bamporiki ngo amufashe hasubukurwe ibikorwa by'uruganda rwe rwari rwarafunzwe bitewe n'uko inyubako rwakoreragamo zitujuje ibisabwa.

Me Habyarimana yemeye ko Umukiliya we yakiriye indonke, ariko asobanura ko Icyo yakoze gusa ari uguhuza inshuti ze; Gatera Norbert na Visi Meya w'Umujyi wa Kigali, atakiriye amafaranga ngo atange Serivisi kuko atari ibirebana n'inyubako atari inshingano ze.

Me Habyarimana yemeye ko Bwana Bamporiki yakiriye indonke ariko ahakana icyaha cyo 'Gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nshingano bwite' kuko atari mu nshingano ze.

"Uretse kuba yarabaye umuhuza hagati y'abacuruzi n'inshuti ze ndetse n'umwe mu bayobozi yatekerezaga ko yatanga Igisubizo, bikarangira hari ikigiye mu mufuka we, ntakindi cyari kigamijwe ndetse ntiyakoresheje ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite."

Me Habyarimana kandi yagaragaje inzitizi z'uko urubanza rwajyanywe mu rukiko rwisumbuye, mu gihe rwari guhera mu rukiko rw'ibanze nk'uko bisanzwe 

Umushinjacyaha yavuze ko Bamporiki atatanze Serivisi ashingiye ku bucuti kuko ''Bamporiki ari we watanze amakuru kugira ngo uruganda rufungwe" asobanura ko byose byari uko uregwa yari agamije gusaba indonke. 

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, Ubushinjacyaha bwavuze ko hashingiwe ku nshingano ze ndetse n'icyari kigamijwe, Bwana Bamporiki yahuje impande zombi kubera ububasha afite, bityo yakoresheje ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.

Inteko iburanisha y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yafashe iminota 35 yo kwiga ku mbongamizi zari zagaragajwe ndetse n'inyito y'icyaha, igaruka yanzuye ko urukiko rwisumbuye rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kandi ko inyito ya nyuma y'icyaha igenwa n'urukiko aho kuba Ubushinjacyaha.

Perezida w'urukiko yahise aha uburenganzira Ubushinjacyaha butangiza ikirego mu mizi.


Bamporiki na Me Habyarimana

Abashinjacyaha babiri basobanuye ingingo n'ibimenyetso ku byaha byo Gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu bwite biregwa bwa Bamporiki.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bamporiki yabanje gusaba Gatera Norbert amafaranga amubwira ko natayahamuha ibikorwa bye bizafungwa, ndetse nyuma biza gufungwa ku ya 28 Mata 2022, biturutse ku makuru Bamporiki yari yahaye Visi Meya w'umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire.

Bwana Bamporiki yireguye avuga ko atigeze agira 'Influence' mu ifungwa ry'uruganda rwa Gatera Norbert ndetse no mu ifungurwa ryarwo, yemera gusa ko yakiriye amafaranga yahawe nk'ishimwe kandi yari asanzwe ahana amafaranga na Gatera Norbert kuva mu myaka 17 ishize kuko ari inshuti.

Yasobanuye ko kuya 3 Gicurasi 2022, yahuriye muri Hotel Grand Legacy na Shema Gregoire wari kumwe na Gatera Norbert abahuza na Visi Meya w'Umujyi wa Kigali kugira ngo barebe uko ibikorwa by'uruganda rwa Shema na Gatera rwafungurwa, avuga ko yabiherewe Ishimwe ryiswe 'Inzoga'.

Yavuze ko yemera ko iyinjira cyaha rye ryahereye ubwo yamenyaga ko yagenewe inzoga (amafaranga), asaba ko yashyirwa kuri Reception akemera kuyakira ariko avuga ko ntacyo yakoze kugira ngo uruganda rufungwe cyangwa rufungurwe kuko atari we ubifitiye ububasha.

Yasoje asaba imbabazi ati "Ndasaba imbabazi mvuga ko ndamutse nzihawe zazambera igishoro mu buzima nsigaje kugira ngo ngire umumaro mu muryango w'abanyarwanda"

Umushinjacyaha yavuze ko hagomba gusobanuka neza icyaha Bamporiki yemera Icyo ari cyo niba ari Ukwakira impano (Iyezandonke) cyangwa indonke naho Me Habyarimana wunganira Bamporiki, we asaba urukiko ko ari rwo rwazatanga inyito y'icyaha nk'uko bisanzwe.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Bamporiki ahamwa ibyaha byo Gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite, bityo agahanishwa igifungo cy'imyaka 20 ndetse n'ihazabu ya Miliyoni 200FRW.

Bamporiki we yasabye urukiko kumwumva no kumugabanyiriza ibihano kugira ngo azagire Icyo amarira umuryango Nyarwanda ndetse na we ubwe agire icyo yimarira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwumvise ko Bamporiki atemera ibyaha aregwa 100%, bityo butigeze butekereza ku kumugabanyiriza ibihano avuga.

Umushinjacyaha yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zemezwa n'umucamanza hagendewe ku mategeko, bityo hashobora kubaho igabanywa ry'ibihano ku mpamvu zemewe n'umucamanza.

Me Habyarimana yasabye ko urukiko rwazaha agaciro impamvu nyoroshyacyaha, ku ngingo z'uko uregwa yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi, akazahabwa igihano kitarengeje igifungo cy'imyaka 5 isubitse.

I Saa Tanu n'igice (11:30') Perezida w'urukiko yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku ya 30 Nzeri 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND