Umunsi wo kuwa Mbere, tariki 19 Nzeri 2022 wabaye uw'ibyishimo kuri ba Nyampinga; Iwacu Gretta, Kankinda Vanessa na Umugwaneza Denyse basuye Ingoro ndangamurage y'ibidukikije bakanafatanya n'abaturage ba Karongi gutera ibiti.
Ibi bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku kirere 'Climate Week NYC' aho mu Rwanda iyi gahunda yiswe 'Mother Earth Needs us' bishatse kuvuga ko isi ikeneye abayitaho ngo igire ikirere cyiza.
Ahagana i Saa Sita z'amanywa itsinda riyobowe na Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye usanzwe ategura amarushanwa ya Nyampinga w'ibidukikije, nibwo ryageze i Karongi mu Murenge wa Bwishyura, ahubatse ingoro ndangamurage y'ibidukikije, ari nayo yonyine iri muri Africa.
Ba Nyampinga basobanuriwe buri kimwe mu bigize iyi ngoro, mbere yo kwerekeza ku kirwa cya Mbabara kiri mu kiyaga cya Kivu, aho berekeje hifashishijwe amato matoya, bagafatanya n'ubuyobozi ndetse n'abaturage gutera ibiti biyinga 300 ku musozi, hagamijwe kurwanya isuri mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ba Nyampinga bahuriye muri uru ruzinduko, bagiye bitabira amarushanwa atandukanye y'ubwiza ariko kandi bose bahurira muri 'Miss Earth Rwanda'. Mu biganiro, bose bahurije ku kuba gusura Ingoro y'Ibidukikije no gutera ibiti byari mu nshingano n'imishinga yabo, na mbere y'uko bitabira amarushanwa y’ubwiza.
Miss Gretta
Miss Denyse
Miss Vanessa
Batemberejwe Igice cy'imiti Gakondo mu Ngoro Ndangamurage y’Ibidukikije
Miss Gretta mu byishimo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Bwana Ayabagabo Faustin
Uwimanimpaye Cyiza Marie Clemence
Dushimimana Frank uyobora Ingoro y'Ibidukikije aganiriza abashyitsi
Basohoka mu Ngoro berekeza ku mazi
Miss Vanessa bamwambika umwambaro w’ubwirinzi bwo mu mazi
Ingabo zifasha ba Nyampinga kwerekeza ku kirwa
Mu rugendo rugana ku kirwa cya Mbabara, ahatewe ibiti
Miss Gretta yuhira igiti yari amaze gutera
Ba Nyampinga basoje gutera ibiti, ibyishimo ari byose
TANGA IGITECYEREZO